Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abaturage bakanguriwe kurengera ibidukikije no kurwanya ibyaha muri rusange

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda basanzwe bakora imirimo mu bijyanye n’ibiti , ko n’ubwo bafite uburenganzira bwo gutema no kubaza n’ibijyanye nabyo ariko babikora  banarengera ibidukikije.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa kane taliki ya 18 Nzeli 2015, mu kagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama ho mu karere ka Huye, ahakomereje ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda imaze igihe igeza ku baturage mu gihugu hose hagamijwe kurengera ibidukikije cyane habungwabungwa ibiriho.

Polisi y’u Rwanda yatangije ubu bukangurambaga binyujijwe mu gashami kayo kagenza ibyaha byangiza ibidukikije, gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha(CID), hagamijwe kwegera abaturage bo muri ako gace muri rusange kuko kazahajwe n’ibikorwa byo kwangiza ibidukikije byiganjemo gutema bitemewe n’amategeko no gutwika amakara, by’umwihariko no kuganira n’abafite imirimo yemewe n’amategeko ikorerwa mu mashyamba nko kubaza ,ubuvumvu n’ibindi.

Muri iki gikorwa kandi harimo kuganira n’abakora iyi mirimo hagamijwe guhana ibitekerezo by’uko bakora imirimo yabo batabangamiye ibidukikije kandi bagira uruhare mu kongera ibiriho kuko bifitiye akamaro igihugu mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, nayo igira uruhare ku buzima bwite bw’abaturage ndetse no ku mirimo yabo ya buri munsi nk’ubuhinzi n’ibindi.

AIP Joseph Mwizerwa, wari waturutse mu gashami k’ubugenzacyaha bwa Polisi kagenza  ibikorwa byangiza ibidukikije mu ijambo yabagejejeho ku baturage bageze kuri 200 bari aho, yavuze ko akazi bakora ari ingirakamaro kuri bo, ku baturage baha akazi no ku gihugu muri rusange kuko ubucuruzi bw’ibikomoka ku biti  ari kimwe mu bizamura bigaragara imibereho y’abatuye ako gace, bityo ko bakwiye kubaha umurimo bakora  kandi bakihatira kuwuteza imbere ngo ujyane n’igihe tugezemo, kuko iyo bikozwe nabi ugira ingaruka ku batuye aho ukorerwa no ku gihugu muri rusange.

Yabibukije ko kugira ishyamba ryeze mu murima wawe bitaguha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije kuko bagomba kubikora hakurikijwe amabwiriza abagenewe ajyanye no kubibungabunga, nko gutera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no gusubiza  aho batemye uko hari hameze.

AIP Mwizerwa kandi yaboneyeho kwibutsa n’abatema ibiti, babaza  mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati:" Abantu bakwiye kwirinda ibi  bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akenshi baba badafite n’ibikoresho, hagira impanuka ibabaho igahitana ubuzima bwabo tutibagiwe no guhanwa igihe bafashwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo w’agateganyo, IP Eulade Gakwaya mu ijambo yabagejejeho, yavuze ku kwirinda ibyaha muri rusange birinda cyane cyane amakimbirane yo mu ngo, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, yabakanguriye kandi kugira umuco wo kwikemurira ibibazo aho batuye, ibibananiye bakabishyikiriza inzego zibegereye harimo na Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Madamu Mukakarengera Nathalie yashimiye Polisi y’u Rwanda  kubera izi nama kandi asaba abaturage kuzazikurikiza.

Yababwiye gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse bafate uwagikoze cyangwa utegura kugikora, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha muri rusange.

Muri iyi nama kandi, abaturage bishimiye sitasiyo ya Polisi ngendanwa nayo yari yazanywe mu ku murenge aho bari bateraniye, aho bamwe baboneyeho gutanga ibirego bari  bafite bitarashyikirizwa sitasiyo ya Polisi iri muri uyu murenge, aho ibyinshi muri byo byakemutse.