Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi umuyobozi wungirije muri Polisi y?u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 140 bagiye mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Central Africa. Mu mpanuro yabahaye yabibukije ko uko bagiye ari 140 bose ni ba ambasaderi bazaba bahagarariye u Rwanda.
Aba bapolisi ni ikiciro cya 6 (PSU-1-6), bazaba bafite inshingano zo kurinda, abaturage, abayobozi bakuru ba kiriya gihugu, abakozi b?umuryango w?abibumbye ndetse bazajya barinda ibikorwaremezo.
DIGP/OPs Namuhoranye yabibukije ko uko bazitwara kose n?ibyo bazaba barimo gukora byose bazaba babikora mu izina ry?u Rwanda, yabagaragarije ko u Rwanda rwamaze kubaka izina ryiza mu mahanga bo icyo bagiye gukora ni ukwirinda kwanduza iyo sura.
Ati?Uko muzitwara niko u Rwanda ruzagaragara, muri abambasaderi 140 bagiye guhagararira u Rwanda. Mujye muzirikana ko mu hagarariye u Rwanda n?abanyarwanda, twizeye ko akazi mugiyemo muzagaruka muvuga ko mwakarangije neza nk?uko ababanjirije bitwaye.?
Umuyobozi wungirije muri Polisi y?u Rwanda yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n?indangagaciro nyarwanda ndetse n?indangagaciro z?umupolisi w?u Rwanda.
Ati?Murasabwa gukomeza kurangwa n?ikinyabupfura n?ubunyamwuga bisanzwe biranga Polisi y?u Rwanda, mukorere hamwe nk?ikipe kandi mwubahane. Muri kiriya gihugu muzahurirayo n?abandi bantu benshi ndetse hazaba hari n?abenegiguhu baho, muzirinde kunegura umuco wabo ariko namwe mukomere ku wanyu.?
Iri tsinda ry?abapolisi 140 biteganyijwe ko bazurira indege kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 bakajya mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa. Bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa.
Abaturage bo mu bihugu abapolisi b?u Rwanda barimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bashimira abapolisi b?u Rwanda ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho birimo kubacungira umutekano no kubagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza.
INKURU BIJYANYE:
Minisitiri w?intebe wa Central Africa yashimiye abapolisi b?u Rwanda bamucungira umutekano
Central Africa: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?amahoro bahaye amazi meza abaturage