Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga urukingo rw’ icyorezo cya COVID-19 ku bapolisi, abasirikare n’abacungagereza bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ku mugabane wa Afurika baturutse mu Rwanda. Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Werurwe ku bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa aho bari mu butumwa buzwi ku izina rya MINUSCA.
Muri iki gihugu cya Centre Afrika habarirwa abapolisi b’u Rwanda 445 bagizwe n’amatsinda atatu, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140, hakaba hari n’abapolisi bari mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).
Igikorwa cyo gukingira izi ntumwa z’umuryango w’abibumbye zituruka mu Rwanda kizakomereza no mu bindi bihugu aho bari, twavuga nk’abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS) n’abari mu Ntara ya Abyei(UNSFA). Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazatangira igikorwa cyo gukingira abari muri Sudani y’Epfo.
Muri Sudani y’Epfo no mu Ntara ya Abyei harabarirwa abapolisi b’u Rwanda 590 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi barenga 974 bari hirya no hino ku Isi mu butumwa butandukanye bw’umuryango w’abibumbye.



Kinyarwanda
English










