Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: Polisi yongeye gukangurira abantu kugana insengero zujuje ibyangombwa aho kwica amabwiriza nkana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 31 Werurwe ahagana saa yine za mugitondo mu nzu  y’uwitwa Liberite (izina rimwe rukumbi  riri no mu ndangamuntu ye) hafatiwe abantu 41 barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwriza yo kurwanya COVID-19. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro . Bari  abagore 38 n’abagabo 3 bose baturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

Liberite aremera amakosa asanzwe akora yo guhuriza hamwe abantu bagasenga kandi binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.  Aranemera ko kuva mu mwaka wa 2018 yashinze itorero ryitwa isoko y’umugisha, iri torero rikaba ridafite ibyangombwa mu buyobozi bw’Igihugu.

Yagize ati” Twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi koko ahantu badufatiye mu nzu nkodesha ni hatoya ntabwo harimo umwanya uhagije ku buryo abantu 41 bajyamo bagahana intera isabwa. Ubundi  twabaga turi abantu nka batatu kugeza ku munani ariko kuri iyi nshuro  twakoze amakosa  tuba benshi cyane.”

LIBERITE wemera ko yari asanzwe ahuriza hamwe abantu bagasenga kandi binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nk’uko Liberite abyivugira,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles  yavuze ko atari ubwa mbere  Liberite abujijwe gukoresha amateraniro  mu buryo bunyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. 

Ati”  Iyi nshuro yafashwe ni iya kabiri, mu minsi ishize yarafashwe arihanangirizwa anandika  urwandiko avuga ko atazongera none yongeye. Ibi tubibona nko kwigomeka ku buyobozi bityo tukaba dusaba inzego zibishinzwe ku mukurikirana by’umwihariko mu mategeko.”

Havuguziga yakomeje avuga ko mu  Murenge wa Kimisaga hakunze kugaraga  abantu  bahurira ahantu hatandukanye hatemewe bagakora amasengesho. Yavuze ko  ubuyobozi bw’Umurenge ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda   n’izindi nzego z’imidugudu n’utugari bashyizeho amarondo ahoraho agamije kugenzura  bene abo bantu kugira ngo  bahagarikwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara HAVUGUZIGA Charles.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bajye mu nsengero zujuje ibyangombwa  bijyanye n’ibihe turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati” Twagiye tubivuga kandi dukunda kubigarukaho ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa babandi bavuga ko bagiye mu butayu kwibabaza, ntabwo byemewe. Insengero zirahari zemerewe gukora zujuje ibyangombwa, abantu turabasaba kujya muri izo  nsengero zemewe. Twatanze ubutumwa ko mu gihe twegera ibihe bya Pasika abantu bakwiye kumva neza inshingano zabo.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko  bariya bantu uko ari 41 bagomba kwipimisha kugira ngo harebwe ko batanduye COVID-19  nibarangiza bishyure amande yateganyijwe. Ni mu gihe nyiri urugo ariwe Liberite agomba kugezwa mu bugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’amategeko kuko atari ubwa mbere yari abikoze kuko  bisa nk’aho yigometse ku buyobozi. 

CP Kabera yanavuze ko abantu batagomba  kwita cyane ku bihano bahabwa cyane cyane amande y’amafaranga ko ahubwo ikiguzi cya mbere ari ubuzima bwabo  bagomba kureba kuko aribwo shingiro ry’ejo hazaza habo n’Igihugu muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco KABERA.