Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Central Africa: Abapolisi b?u Rwanda 140 basimbuye bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi abapolisi b?u Rwanda basimburanye mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bwo  kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa. Mu gitondo saa tatu ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali hahagurutse itsinda ry?abapolisi 140, saa cyenda hagaruka abandi 125 basizeyo bagenzi babo  15, aba bakaba bari bamazeyo umwaka n?igice.

Abapolisi bagiye ni icyiciro cya 6 (PSU1-6) bari bayobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni. Ibi byiciro byose ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri kiriya gihugu n?abandi banyacyubahiro, abayobozi b?intumwa z?umuryango w?abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n?abaturage.

Igikorwa cyo guherekeza no kwakira abapolisi cyayobowe n?umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera ari kumwe n?abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y?u Rwanda. Ubwo yakiraga abagarutse, CP Kabera yabashimiye uko bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga nubwo byari mu bihe bitoroshye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati ?Aba bapolisi twakiriye uyu munsi Igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y?uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n?aho bari bagiye. Babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk?ibisanzwe mbere y?uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y?u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.?

CP Kabera yakomeje aha ikaze abapolisi bari bagarutse ababwira ko bagiye guhita bapimwa icyorezo cya COVID-19 abazima bahabwe akaruhuko abazaba bafite ubwandu bitabweho bakire. Yabasabye kuzakomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n?abandi baturarwanda kukirinda.

CSP Kanyamihigo wagiye ayoboye  itsinda ryagiye  yavuze ko abapolisi agiye ayoboye bagize igihe gihagije cyo guhugurirwa akazi bagiyemo. Yanavuze ko impanuro bahawe n?ubuyobozi bukuru bwa Polisi y?u Rwanda ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

Ati? Aba bapolisi bameze neza bose haba mu mutwe no ku mubiri, bahawe igihe gihagije cyo guhugurirwa ku masomo ajyanye n?inshingano bagiyemo zo kurinda abayobozi bakuru b?Igihugu n?abandi banyacyubahiro, kurinda abayobozi b?umuryango w?abimbumbye tutaretse no kurinda abaturage n?ibindi bikorwaremezo.?

CSP Kanyamihigo  yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y?abaturage nk?ibikorwa by?isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni yaje ayoboye abapolisi 125 yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo ntibyababujije gusohoza neza inshingano. Yanavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n?ibindi bikorwa by?isuku nk?umuganda rusange.

Ubusanzwe abapolisi basimbuwe muri Central Africa bari bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa, mu ntangiriro z?uku kwezi kwa Gicurasi  Minisitiri w?intebe wa Repubulika ya Central Africa akaba yarashimiye iri tsinda muri rusange uburyo bakora ishingano zabo ariko cyane cyane itsinda ry?abapolisi 38 bari bashinzwe kumucungira umutekano umunsi ku wundi.