Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi yerekanye abantu 3 bakekwaho kwiyita abapolisi bakambura abaturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru  Habanabakize Thomas w’imyaka 36, Mugemana w’imyaka 31 na Nzabirinda Boniface. Aba  barakekwaho icyaha cyo kwiyita bamwe mu bayobozi ba Polisi mu Karere ka Gicumbi bakagenda bambura abaturage amafaranga. Habanabakize na Mugemana ibyaha bakekwaho babikoreye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare.  Nzabirinda Boniface we icyaha akekwaho yagikoreye kuri telefoni ubwo yahamagaraga umuturage amwaka  amafaranga amubwira ko ari umupolisi azamuha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Ntirusekanwa Jean de Dieu ni umuturage wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare avuga ko tariki ya 02 Ukuboza Habanabakize Thomas na Mugemana baje aho acururizi inzoga bamubwira ko ari abapolisi bo ku Karere ka Gicumbi bamubwira ko agomba kubaha inzoga bakanywa ibindi biri bube bari bubyirengere.

Yagize ati  “Kuko turi mu bihe byo kurwanya COVID-19 ntabwo twemerewe kwicaza abantu ngo tubahe inzoga, baraje mbabwira ko nta nzoga banywera aho ncururiza kereka nibazigura bakazijyana iwabo. Narabyanze bakomeza guhatiriza bambwira ko ari abapolisi bo ku Karere ka Gicumbi, igihe barimo kunywa inzoga babonye ikarito y’ikinyobwa cy’agasusuruko barambwira ngo nintabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 barajya kumfunga ngo ncuruza inzoga itemewe.”

Ntirusekanwa akomeza avuga ko yanze kuyabaha ariko bakomeza kumutera ubwoba ko bamaze guhamagara imodoka yo ku Karere iza kumutwara akajya gufungwa. 

Ati “Amafaranga narayabimye kuko nari mbizi ko ikinyobwa cy’agasusuruko cyemewe, barankingishije banjyana hanze, igihe turi hanze mpita mpamagara abaturage mbabwira uko bimeze. Abaturage bampamagarira mudugudu nawe araza ahamagara ku Karere baraza barebye basanga abo bantu ntibabazi ni abari baje kwiba gusa.”

Ni mugihe hari andi makuru avuga ko usibye Ntirusekanwa aba bagabo bashatse kwambura, hari undi muturage bari bamaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 nawe bamutera ubwoba ko ari ba komanda ba  Polisi muri Gicumbi.

Nzabirinda Boniface we arakekwaho gushuka umuturage witwa Uwera Marie Chantal wo mu  Mujyi wa Kigali, aho tariki ya 16 Ugushyingo yamuhamagaye amubwira ko  ari umupolisi, ko ashaka kumushimira akazamuha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kubera serivisi yamuhereye umugore yaje kwa muganga.

Uwera yagize ati  “Nari ndi ahantu numva telefoni irampamagaye nyitabye ambwira ko ari Nzabirinda Boniface, ko ashaka kunshimira kubera serivisi namuhereye umugore ubwo yari yaje kubyarira kwa muganga. Nzabirinda sinari nsanzwe muzi, yambwiye ko ashaka kumpemba uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ariko nkabanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 nyanyujije kuri telefoni ye.”

Uwera akomeza avuga ko amaze kumva uwo muntu umubwira ko ari umupolisi utanga perimi kandi akorera ku Muhima kuri Polisi yagize amakenga ariko amafaranga arayamwoherereza ahita abimenyesha abapolisi.

Ati “Nzabirinda yambwiye kuriya mugirira amakenga kuko nzi uburyo Polisi itanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi nzi ko ihora idukangurira kwirinda abadushuka, nahise mbimenyesha umwe mu bapolisi, nibwo batangiye gushakisha Nzabirinda. Nyuma naje kumva bampamagara bambwira ko yafashwe, mbere yo gufatwa ariko bari bamaze kumbwira ko nta mupolisi bafite witwa Nzabirinda Boniface.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturarwanda kuba hari abamaze kumva no gusobanukirwa amayeri arimo kugenda akoreshwa na bamwe mu biyitirira inzego cyane cyane abiyitirira urwego rwa Polisi y’u Rwanda bagamije kwambura abaturage.

Yagize ati “Hari ibintu bigera kuri bibiri dushima cyane abaturage, icya mbere hari abamaze kumenya ibyo Polisi itemerewe gukora, kirazi kiraziririzwa ko umupolisi yakwitwaza icyo aricyo akaba yabwira umuntu ngo mpa iki kuko ndi umupolisi. Ikindi hari n’abaturage bamaze kumva ko nta mupolisi ukwiye kwambura abaturage akoresheje amayeri (Escroquerie). Bivuze ko ubu abaturage bahita baduha amakuru kuko bazi ko kizira kikaziririzwa, kuko umupolisi ntiyabikora.”

Yakomeje aburira n’abandi bagifite ibitekerezo byo gushuka abaturage biyita abapolisi ko nabo bazafatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage abasaba kubireka batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yongeye gusaba abaturarwanda kujya banyura mu nzira zizwi zo gushaka serivisi muri Polisi y’u Rwanda cyane cyane ku bijyanye no gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko niho hakunze kumvikana ibyo bibazo.

Mu bihe bya vuba Polisi y’u Rwanda yagiye yereka itangazamakuru abantu bayiyitirira bakora ibyaha ndetse bamwe bakagerageza gukora inyandiko mpimbano mu izina rya Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibyuho byose bagenda bakoresha byamaze kumenyekana bakaba barimo gufatwa cyane.

INKURU BIJYANYE

[AMAFOTO]: Polisi yerekanye abiyitaga abapolisi bagakora perimi mpimbano www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/

Kigali: Polisi yagaragaje abakurikiranweho gukora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu  ngingo ya  279 havuga ko  Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga  ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).