Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Kamwe mutubari tuhakorera kahagaritswe kubera urusaku rukabije

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare baraye bahagaritse akabari kitwa Whatsapp, k’uwitwa Ndahiro James. Aka kabari kahagaritswe biturutse ku rusaku rukabije kari kamaze iminsi gateza mu baturage. Bimwe mu bikoresho ndangururamajwi byifashishwaga mu guteza urusaku bikaba byashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka  Gasabo, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu avuga ko abaturage bari bamaze iminsi batabaza inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko babangamiwe cyane kuberara imiziki ituruka muri ako kabari ikababuza gusinzira. Polisi kenshi yagiye igira inama nyiri ako kabari ngo areke gusakuriza abaturage ariko ntiyagira icyo akosora nibwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika ako kabari.

Yagize ati:  “Abaturage baturiye kariya kabari bigeze kutubwira ko iyo bigeze nijoro gateza urusaku rukabije kubera imiziki, twagiyeyo ba nyirako tubagira inama yo kureka urusaku tugira ngo barabiretse. Mu ijoro rya tariki ya 10 Mutarama umuturage yongera kutugezaho icyo kibazo, hari saa saba z’ijoro tujyayo dufata umwanzuro wo guhagarika ako kabari ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bacuranga turabitwara.”

SSP Hitayezu avuga ko ba nyiri kariya kabiri bakoze ibinyuranyije n’amategeko kuko ubundi gasanzwe gakora ibikorwa byo gucuruza inzoga ariko kadafite ibyangombwa byo gukorerwamo ibikorwa byo kubyina(akabyiniro).

Yakomeje agira inama abantu kujya bamenya gutandukanya ubucuruzi bakora, uwatse ibyangombwa byo gucuruza inzoga abe arizo acuruza, uwatse ibyangombwa byo gukora ibikorwa byo gucuranga(akabyiniro) nabyo abyubahirize.

Ati: “Ubundi kugira ngo ugire akabyiniro ubisabira ibyangombwa hakaza ababishinzwe bakagenzura ko wujuje ibyangombwa bitatuma uteza urusaku mu baturage. Uriya rero we kari akabari gacuruza inzoga ariko yabirenzeho akagira n’akabyiniro, nta bikoresho bituma urusaku rudasohoka kari gafite bityo iyo bacurangaga basakurizaga abaturanyi.”

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yagiye ikangurira  abantu bafite ibikorwa by’utubari n’utubyiniro ndetse n’insengero kwirinda urusaku rubangamira abandi, ibagaragariza ko uzabirengaho azaba akoze icyaha ndetse azabihanirwa.

Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db(decibel), icyo gihe ruba rubangamira abarwumva nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije(REMA).

Itegeko rigenga ibidukikije  N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo. Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000FRW).