Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abapolisi 280 basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya repubulika ya santarafurika

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza abapolisi  b’u Rwanda 280 barimo abagore 54 bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Aba bapolisi bagabanyije mu matsinda abiri, itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant  Commissioner of Police(ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu. Bazakorera mu murwa mukuru wa Repubulika ya Santarafurika, Bangui, naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5. Iri tsinda rizakorera ahitwa Kaga Bandora.

Abasimbuwe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya  Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere saa tanu, baje bayobowe na Senior Superintendent of Police(SSP) Alphonse Ngabonziza. Yavuze ko ubutumwa bari bamazemo umwaka bwagenze neza bakaba barakoze neza inshingano zari zabajyanye, cyane ziganjemo kurinda abaturage ndetse n'abayobozi b'igihugu n’abakozi b’umuryango w’abibumbye.



SSP Ngabonziza yagize ati:  "Abaturage ba kiriya gihugu baba bakeneye umutekano usesuye, twakoraga ibishoboka byose tukabarindira umutekano kuko hari igihe mu nkambi hazaga abantu bashaka kubagirira nabi."

Yakomeje avuga ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abasivili  banagiye bakora ibindi bikorwa biteza imbere imibereho  myiza y'abaturage.



Ati: “Hariya hari impunzi nyinshi zifite ibibazo bitandukanye harimo uburwayi, ubukene ndetse banakenera isuku. Twagiye tubafasha mu bijyanye no gusukura aho baba binyuze mu gukora umuganda, nyuma y'umuganda twakoranaga inama abaturage bakaganira ku mahoro n’ibindi by’aho batuye. Twabatozaga kunywa amazi meza ndetse n'abatayafite tukayabaha.”



Ku cyumweru tariki ya 15 ubwo yaganirizaga abapolisi bagiye muri Santarafurika gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze nk 'uko basanzwe babigenza bagomba kuzarangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, kwitanga ndetse no kwigomwa kugira ngo babashe guhagararira  neza u Rwanda.  Yanabasabye kuzarangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bafasha abababaye,  ndetse bakubaha  abaturage  ba kiriya gihugu  n’abapolisi baturutse mu bindi bihugu bazaba barimo gukorana muri kiriya gihugu  nk 'uko abo bagiye gusimbura babigenzaga bikaba binasanzwe mundangagaciro za polisi y’u Rwanda.



U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika guhera mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu amatsinda agera kuri 15 y’abapolisi b’u Rwanda amaze gusimburana muri kiriya gihugu.