Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahuguye abagize inzego z’umutekano k’ubutabazi bw’ibanze

Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami ry’ubuvuzi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira batangije igikorwa cyo kongerera ubumenyi abapolisi bo muri iki gihugu ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze.

Ni igikorwa cyari kiyobowe n’umuyobozi w'itsinda  ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw'amahoro, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. Amahugurwa yahawe abapolisi ba Sudani y’Epfo 32 n'abandi bashinzwe umutekano mu nzego z'ibanze nabo biteganywa ko bazahugura abandi.

Aya mahugurwa yabereye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo ariwo Juba, abahugurwaga bahuguwe ku bijyane no gutabara  ahakenewe ubutabazi bwihuse cyane nk’igihe hari uwabuze umwuka, ahabaye ikibazo cy’umuvundo, gukomereka ndetse n’uwagize imvune.

Aya mahugurwa kandi yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwrinda icyorezo cya COVID-19, aho bahanaga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

SSP Urujeni yibukije abahuguwe ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no guhohotera abana ari bimwe mu bigomba kwitabwaho mu mutekano w’abaturage ndetse no kwita ku mitungo yabo. Yavuze ko ku Isi hose abagore n’abakobwa bakomeje guhohoterwa ariyo mpamvu kubarinda ari imwe mu nshingano z’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati  “Ituze ry’abaturage ni inshingano zacu, tugomba kumenya amategeko n’amabwiriza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu cyane cyane by’umwihariko abagore n’abana kuko nibo usanga bibasiwe cyane kandi bagihura n’ingorane zikomeye ahabaye imvururu mu baturage.”

Abitabiriye amahugurwa bashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bishimiye amahugurwa y’ingirakamaro bahawe ndetse ko afite akamaro azagira ku mutekano muri rusange.