Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ku iraswa rya Hashakimana

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Hashakimana Eric warashwe n’umupolisi mu karere ka Gicumbi kuri iki cyumweru, agahita yitaba Imana, akaba yakekwagaho kuroga abantu.

Uyu Hashakimana igihe yari agiye kwereka itsinda ry’abakora iperereza mu murenge wa Kageyo, akaza gusimbuka imodoka ngo atoroke umupolisi ahita amurasa arapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko:” Hashakimana yashatse gutoroka, umupolisi aramurasa ahita apfa, ariko ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda ryahise ritangira iperereza ngo rimenye niba hari izindi mpamvu zaba zateye iri raswa rye, ibizavamo bikazamenyeshwa abaturage”.

ACP Gatare yakomeje avuga ko iperereza rizerekana niba uyu mupolisi yarakurikije amategeko kugirango arase, aboneraho n’umwanya wo gusaba abaturage kwirinda ibihuha kugeza iperereza rishyize ahagaragara ibyo ryagezeho.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE