Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hashakimana yarashwe ahita apfa igihe yashakaga gutoroka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena yarashe umusore witwa Hashakimana Eric w’imyaka 26 ahita apfa igihe yashakaga gutoroka.

Uyu musore akaba yakorwagaho iperereza kubera gukekwaho kuroga abantu mu karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP)Damas Gatare yavuze ko uyu musore ku cyumweru yegereye abapolisi, abemerera ko ari inyuma y’ibikorwa cyo kuroga abantu, anabemerera kujya kubereke aho yakuye ubwo burozi.

ACP Gatare akaba yabivuze muri aya magambo:” Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena mu saa yine z’igitondo, Hashakimana yemereye itsinda rikora iperereza ko agiye kuryereka aho yakuye uburozi yakoresheje mu gasanteri ka Rukomo akagari ka Nyamiyaga umurenge wa Kageyo ageze mu nzira ashaka gusimbuka imodoka ngo atoroke abapolisi bahita bamurasa ahita apfa”.

Akaba asaba abakekwaho ibyaha kwemera kugezwa mu butabera bakaburana, aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE