Abayobozi b’amatorero n’insengero ndetse n’abafite amazu yo kwidagaduriramo cyane cyane utubyiniro n’utubari hashize igihe kitari gito basabwe gukora ibikorwa byabo ku buryo bitagira ingaruka ku bandi no kubahiriza amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yavuze n’ubwo hari bamwe muri aba bumvise kandi bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa n’amategeko bakagabanya urusaku ndetse bagashyira n’ibikuta bitangira amajwi aho bakorera, hari ahacyumvikana urusaku bityo abarutera bakaba batubahiriza amategeko.
Akaba yagize ati:”Aba bagiteza urusaku nabo barasabwa kubahiriza amategeko. Twagiranye inama nyinshi tubasobanurira icyo itegeko rivuga n’icyo basabwa, tukaba dutekereza ko buri wese yakora icyo asabwa”.
Muri izo nama, hari iyahuje Polisi y’u Rwanda nab a nyir’utubari n’inzu z’urubyiniro ikayoborwa n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda DIGP/OP Dan Munyuza, iyahuje abayobozi b’amatorero n’insengero ikabera I Nyandungu yari yanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ikayoborwa na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Cheikh Musa Fazil Harelimana ndetse n’iheruka yabaye kuwa 29 Ukwakira igahuza Polisi y’u Rwanda, umujyi wa Kigali n’abayobozi b’amatorero n’insengero.
Muri izo nama zose hafatwaga ibyemezo ko buri wese agiye guhita ahagarika cyangwa akagabanya urusaku rwaturukaga aho akorera kandi buri wese agakorera ibikorwa bye ahabugenewe.
ACP Gatare yakomeje avuga ati:”Kubuza abantu guteza urusaku si ukubangamira bamwe nk’uko hari ababitekereza gutyo, ahubwo ni ugufasha kugirango hatagira abakora ibikorwa runaka babangamira abandi. Ibikorwa bya bamwe ndetse n’imyemerere y’abandi bishobora gukorwa mu buryo bitabangamira uburenganzira bw’abandi, kandi icyo dukora ni ukubahiriza amategeko yashyizweho ngo afashe abantu gukora ibikorwa byabo mu ituze”.
Mu byumweru bishize, Polisi y’u Rwanda ikaba yarataye muri yombi bamwe mu bayobozi b’amatorero, insengero nab a nyir’utubari kubera” guteza urusaku” nk’uko ibisabwa n’ ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 na 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.
Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w‟abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
ACP Gatare yanavuze ko hari tumwe mu tubari twahindutse inzu z’urubyiniro mu buryo butemewe n’amategeko ku buryo dusakuriza abatuye hafi yatwo, kuko bazamura ijwi ry’imiziki yabo kugirango abantu babagane ari benshi. Aha akaba yagize ati:” Turizera ko ba nyir’utubari n’inzu z’utubyiniro bakora ibyo basabiye ibyangombwa, bitari ibyo bakora mu buryo butemewe n’amategeko”.
Avuga ku madini n’amatorero, yavuze ko biri mu nzira nziza, aboneraho n’umwanya wo gusaba n’abandi gukorwa ibyo bumvikanye mu nama ziheruka.
Yasabye abashaka kwidagadura kubinyuza mu nzira zemewe, bakaka uruhushya rwo gukoresha igitaramo inzego z’ibanze ruvuga igihe n’ahantu igitaramo kizabera, bakanamenyesha Polisi ngo izabacungire umutekano.
Kinyarwanda
English











