Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu 9 bakekwaho guteza urusaku rukabije rukabuza umudendezo abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 na 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabnga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.
Mu bafashwe harimo abayobozi b’insengero barindwi n’abashinzwe gucuranga imiziki mu tubari.
Mu batawe muri yombi harimo abo mu itorero Methodiste Libre rya Kicukiro, abo mu itorero CERPAR ya Kimihurura, abo mu itorero rya ADEPR ya Rwampara n’abo mu itorero CLA ya Nyabisindu.
Aba bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.
Umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko ibikorwa n’imyemerere y’abantu itagomba kubangamira uburenganzira bw’abandi, akaba agira ati:” Iki gikorwa cyo gufata abantu bateza urusaku rukabije, kije nyuma y’inama zitandukanye Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abafite utubari, harimo iyabaye kuwa 17 Nzeri yari iyobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu aho abayobozi b’amadini n’amatorero basobanuriwe aya mategeko n’amabwiriza, bagasabwa kugabanya urusaku mu nsengero zabo no kubigira ibyabo aho guhanwa, ariko hari bamwe bari kubirengaho”.
ACP Badege yakomeje agira ati;”Ntitugamije kubuza abantu gusenga no kwidagadura, ikigamijwe ni ukureba ko bikorwa nta kajagari kandi mu buryo bwubahirije amategeko. Ababikora barasabwa gukora ibishoboka ku buryo bitabangamira abatuye hafi y’insengero n’utubari badafite gahunda zimwe n’izabo”.
Kinyarwanda
English











