Ku italiki ya 31 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda izashyira ahagaragara igitabo kivuga amateka yayo kigizwe na page 159.
Uyu muhango uzabera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Iki gitabo gikubiyemo amateka ya Polisi kuva kuri leta zo hambere ndetse n’uruhare rwayo muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Kivuga nanone ku mateka ya Polisi kuva mu mwaka 2000 aho Polisi y’u Rwanda yahuje icyari Géndarmerie Nationale,Police Communale,nabahoze ari abagenzacyaha muri Parike bari bazwi nka ba IJP (Inspecteur de la Police Judiciaire).
Iki gitabo kigaruka ku ruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano,ibi bikaba bigaragaza ubufatanye bafitanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Nanone kino gitabo kigaragaza uruhare Polisi yagize mu nkiko gacaca aho yabungabunze umutekano w’abatangabuhamya ndetse n’ imigendekere myiza yazo.
Hagaragazwamo kandi nanone uruhare Polisi igira mu bikorwa byunganira abaturage nko gukora umuganda, kubungabunga amahoro no kugarura umutekano mu bindi bihugu.
Kinyarwanda
English











