Polisi y’Igihugu iramenyesha abaturarwanda bose ko urusaku rwose rwumvikanye ku manywa na nijoro rubujijwe kandi ruhanirwa n’amategeko.
Iributsa ko gusakuza no gutera induru cyane cyane mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage ari icyaha gihanwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana.
Polisi y’Igihugu iragira inama abatunze utubari n’inzu z’urubyiniro, Imiryango ishingiye ku iyobokamana kimwe n’inzego zikora imirimo y’ubucuruzi bushobora gutera urusaku haba ku manywa cyangwa nijoro, gufata ingamba zigamije gukumira urusaku haba ku manywa cyangwa nijoro.
Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora gufata icyemezo kigamije guhagarika urusaku ruhungabanya abahaturiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 37 y’itegeko Ngenga No 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005.
Polisi y’Igihugu iraburira kandi ko kutubahiriza ibiteganijwe n’amategeko bihanirwa.
Polisi y’Igihugu irashishikariza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano, abacuruzi n’abaturage muri rusange gushyigikira ibikorwa bya Polisi bigamije gukumira urusaku no kuyimenyesha abarenga kuri aya mabwiriza.
Bikorewe i Kigali, tariki 16 Nzeli 2014
Damas GATARE
ACP
UMUVUGIZI WA POLISI Y'IGIHUGU
Kinyarwanda
English











