Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Zimwe mu mpanuka zigomba gukumirwa muri 2015

Kuva uyu mwaka watangira, hirya no hino mu gihugu habaye impanuka zirimo izo mu mihanda, kurohama, inkanku, zahitanye zinakomeretsa abantu ndetse zangiza ibikorwaremezo .

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abanyarwanda kwirinda no kugira uruhare mu gukumira izi mpanuka.

Kurohama

Abantu 27 nibo bamaze kurohamye mu biyaga, imigezi n’ibidendendezi by’ amazi hirya no hino mu gihugu kuva uyu mwaka utangiye.

Bane muribo ni abana  bato babaga batumwe n’ababyeyi babo mu gihe makumyabiri na batatu baherutse kurohama mu mugezi wa Nyabarongo.

Umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Mageragere, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko abari muri buriya bwato batari bambaye umwenda urinda umuntu gucubira mu mazi kandi ko bwari butwaye abantu benshi ugereranije  n’ubushobozi bwabwo.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Supt. of Police (SP), Modeste Mbabazi, yavuze ko bene izi mpanuka zigomba gukumirwa, asaba buri wese kubigira ibye.

Yasabye kandi abakora ibikorwa bitandukanye mu mazi kwambara buri gihe imyenda ubarinda gucubira,bakirinda kurenza ubushobozi bw’ubwato ndetse no kwirinda gukora ibi bikorwa nijoro.

Supt. Mbabazi yasabye abarezi muri rusange kutohereza abana bonyine kuvoma ku biyaga,imigezi,ibidendezi,inzuzi mu rwego rwo kubarinda kurohama.

Impanuka zo mu muhanda

Nubwo impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku buryo bugaragara mu mwaka ushize,hari nke zabaye kuva  uyu umwaka utangiye mu turere twa Huye na Ruhango  aho zahitanye abantu 2.

Polisi y’u Rwanda isanga abatwara ibinyabiziga baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda nko kwirinda gutwara wasinze, umuvuduko ukabije,gukoresha terefone utwaye impanuka nta kabuza zakumirwa.

Inkanku

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, kigaragaza ko ingo 700 zigituye mu manegeka, ibi bikaba byabaviramo impanuka no kwangiza ibidukikije.

Polisi ntiyahwemye gukangurira abatuye mu manegeka kuhava uretse ko bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije,Polisi y’u Rwanda yateye ibiti kuri hegitari 300 mu turere twose tw’igihugu.

Impanuka zo mu birombe

Mu Kwakira umwaka ushize, abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe, makumyabiri n’umunane barakomeraka ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu karere ka Kayonza.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturarwanda kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bwo ntandaro y’impanuka mu birombe.

Inkongi z’imiriro

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye bwaragaragaje ko inkongi z’imiriro zabaye umwaka ushize zatewe ahanini n’itsinga z’amashanyarazi zishaje,izitujuje ubuziranenge ndetse no kutagira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro.

Ni muri uru rwego Polisi y’u Rwanda isaba buri munyarwanda kurwanya icyatera inkongi z’umuriro harimo kudakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge mu gihe cyo kwubaka.

Ubu Polisi y’u Rwanda ifite imodoka ifite ubushobozi bwo kuzimya umuriro no gutabara abantu mu nyubako ndende.

Polisi y’u Rwanda na none irongera kwibutsa abaturarwanda guhamagara umurongo utishyurwa wa 111, ndetse n’indi yishyurwa ariyo 07888311224, 07888311120 na 0788311335, mu gihe habaye inkongi y’umuriro.