Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Yashyikirijwe ibihumbi 25 by’amadorari y’Amerika yari yaguze imodoka y’injurano

Polisi y’u Rwanda yashyikirije umukongomani witwa Richard Biadunia, ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorari y’Amerika, n’ukuvuga, hafi miriyoni cumi n’umunane z’amafaranga y’u Rwanda, yari yaguze imodoka yibwe mu gihugu cy’Ubwongera.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, hagati ya nyir’ubwite (Biadunia) na Assistant Commissioner of Police (ACP),Tonny Kuramba, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP),Celestin Twahirwa , yavuze ko Polisi y’u Rwanda, yafatiye iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sport V8 , ku mupaka wa Rusizi, mu ntara y’uburengerazuba, ku ya 2 Gashyantare, ikoresheje uburyo bwitwa 1-24/7,nayo yashyize ku mipaka yose y’u Rwanda, bukoreshwa na Polisi mpuzamahanga mu gutahura abanyabyaha.

CSP Twahirwa yavuze ko abo Biadunia yari yaguze nabo iyi modoka, bahise  bafatirwa  ku mupaka wa Ruhwa,mu karere ka Rusizi,uhuza u Rwanda n’Uburundi , kandi ko bashyikirijwe inkiko.

Yavuze ko nyiri imodoka yamenyeshejwe binyuze muri Ambasade y’igihugu cye (Ubwongereza), mu Rwanda.

Yagize ati,"Twishimiye ko imodoka n’amafaranga byafashwe,ariko by’umwihariko, ko amafaranga yashubijwe nyirayo".

Avugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, Biadunia yagize ati,"Nagize ibyago byo kugura imodoka yibwe ariko Polisi y’u Rwanda imfasha gufata abajura. Nkimara kubwirwa ko ari injurano, nahise numva ko amafaranga yanjye abuze burundu".

Yakomeje agira ati,"Ejo (12 Gashyantare), nahamagawe mbwirwa kuzaza kuyafata.Uyu munsi mu gitondo (13 Gashyantare), nabonye ubutumwa bumbwira kuza ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mbere ya saa tatu. Nari mpari kuri iyi saha. Ntibyafashe n’isaha yose,ubu mfite amafaranga yanjye uko yakabaye.Nta kindi navuga uretse gushima u Rwanda".

Ati,"Sinari nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gufata abo bajura no kugaruza amafaranga yanjye.Ariko uyu munsi ntunguwe no kubona ukuri kw’ibyo natekerezaga ko bitashoboka".