Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP),Modeste Mbabazi, yavuze ko, Jason Bisangwa,yahaye ruswa umupolisi wamuhagaritse, ubwo yajyanaga inka mu cyerekezo gitandukanye n’aho yari yasabye uburenganzira bwo kuzijyana
SP Mbabazi yavuze ko,Bisangwa,utuye mu kagari ka Karegamazi,umurenge wa Kinihira,mu karere ka Rulindo,yari yasabye uburenganzira bwo kuvana inka makumyabiri mu karere ka Rulindo, akazijyana mu ka Rubavu.
Yagize ati,”Aho kuzijyana aho yari yasabiye uburenagnzira,Bisangwa yazipakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso,nomero RAC 577 V, maze azijyana mu cyerekezo cy’umujyi wa Kigali."
SP Mbabazi yavuze ko, umupolisi wari ku kazi mu murenge wa Kanyinya,mu karere ka Nyarugenge,yamuhagaritse,maze Bisangwa akamuha ruswa y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ngo amurekure , maze akayanga.
SP Mbabazi yavuze ko Bisangwa afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu gihe iperereza rikomeje, naho inka zikaba zirindiwe ku murenge wa Kanyinya ( zafatiwemo).
Yagize ati,”Mu gihe abantu bakoze cyangwa baguye mu gikorwa kinyuranyije n’amategeko,bagomba kwirinda kwongera ikibi ku kindi.Uyu mupolisi yakoze kinyamwuga.”
Yibukije ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, bityo asaba buri wese kuyirinda no kuyirwanya,atanga amakuru ku gihe ku uyitanga n’uyifata.
Kinyarwanda
English











