Uwitwa Emmanuel Habyarimana yafatiwe Kigali mu mukwabu w’abajura b’imodoka muri aka Karere dutuyemo. Amwe muri ayo mamodoka akaba yarazanywe mu Rwanda mu buryo bw’uburiganya akaba yarahawe ibyangombwa by’ibihimbano andi akaba yaragurishijwe nyuma yo kuyabaga (Spare parts).
Habyarimana arakwekwaho kuba yaragize uruhare mu bujura bw’imodoka eshanu zibwe mu Congo na Burundi barangiza bakazicurira ibyangombwa byazo.
Ubujura bwamenyekanye tariki ya 04 Mata 2015 ubwo ukekwa mu bajura yagerageje kubona ibyangombwa by’imodoka zikekwaho kuba zaribwe. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Habyarimana n’abandi babiri bafatanije batorotse, bibye imodoka ebyiri z’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ukorera Goma muri Congo.
Amakuru tugezwaho n’abakora iperereza, abo bantu babiri batarafatwa, bayobowe na Habyarimana, mu ntangiriro z’uku kwezi bazanye imodoka 2 zo mu bwoko bwa Hilux Double Cabin bazikuye Congo babasha kuzibanera urwandiko ruzinjiza ku mupaka Rubavu mbere y’uko bazizanira Habyarimana. Zigejejwe Kigali barazifunguye bagamije kuzajya bagurisha buri gice cyazo.
Habyarimana yahimbye ibyangombwa by’imodoka akoresha nomero za shasi z’imodoka yabaze (dismantle) kugirango abone inyandiko nshya z’umwimerere akaba yarafashwe ari gukoresha izo nyandiko yari yahimbye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Chief Superintendent Celestin (CSP) Twahirwa yagize ati:”iperereza ryagaragaje ko Habyarimana, amaze kubona imodoka ebyiri ubwo yageragezaga kuzimenyekanisha kugirango zibonye ibyangombwa, yacuze urwandiko ruzinjiza mu kugaragaza ko yatumye ibice by’imodoka (spare parts). Ubwo iperereza ryegeranyaga inyandiko ku mupaka aho imodoka yinjiriye, izo nyandiko zagaragaje zahinduwe hagamijwe kugaragaza ko hinjijwe ibice by’imodoka.
Polisi ikeka ko uwo mugabo yari agamije gukoresha nomera za shasi (Chassis) kugirango abone nomera za plake shya zizakoreshwa ku zindi modoka.
Nomero za shasi ni nomera zigaragaza umwirondoro w’imodoka.
Polisi nanone iri gukora iperereza kugirango imenye uburyo izindi modoka eshatu ziparitse k’ukekwaho icyaha zinjijwe mu gihugu kugeza ubu umwirondoro wazo ushidikanywaho, ebyiri zifite umwirondoro wa Congo iya gatatu ikaba ifite imyirondoro y’u Burundi.
Yakomeje agira ati:”muri ubu bujura hagaragayemo ibyaha byinshi birimo ubujura bwambutsa imodoka imipaka, inyandikompimbano no kugerageza kunyereza imisoro. Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yuzuzwe kuri iki cyaha cyambuka imipaka”.
“ibi bikorwa binyuranije n’ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo za 369, 610 na 614 bikaba bikubiyemo kunyereza imisoro, gukoresha inyandikompimbano, ibyaha bitakwihanganirwa mu Rwanda”.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko hari ingamba nyinshi zashyizweho mu kurwanya ibi byaha byambuka imipaka birimo imikoranire n’izindi nzego z’umutekano mu Karere dutuyemo no kurwego mpuzamahanga mu kurwanya ibyo byaha. Polisi y’igihugu yagejeje ku mipaka yose ikoranabuhanga rya Interpol rikora amasaha 24 iminsi 7 ryifashishwa mu gufata ibintu byibwe, ibyabuze cyangwa n’abantu babuze.
Kugeza ubu imodoka zigera ku icumi zibwe mu bihugu duturanye zafatiwe mu Rwanda zisubizwa ba nyirazo kuva uyu mwaka watangira.
Izo modoka zafashwe zinjizwaga mu gihugu cyangwa zigeragezwa kujyanwa mu mahanga ku mpamvu zitandukanye.
Polisi y’igihugu irizeza abaturarwanda ko U Rwanda rudashobora kuba indiri y’amabandi cyangwa inzira inyuzwamo ibyibwe.
Kinyarwanda
English











