Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Sebushumba Edward atwaye ibiro 71 bya Kabaruka kuri moto ifite nomero za purake RC 466 I. Yafashe kandi Kanyarutoki Jean Bosco wamugendaga imbere kuri moto ifite nomero za purake RC 238Y areba ko haba hari inzego z’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi ziri mu nzira. Bafatiwe mu kagari ka Gakirage, mu murenge wa Nyagatare, ahagana saa saba z’ijoro, ku itariki 18 Werurwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko Sebushunba yari abitwaye mu mifuka ibiri. Yatangaje kandi ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, ndetse n’ibyafashwe akaba ari ho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yagize ati: " Gutema no gutunda ibiti, bigomba uruhushya rutangwa n’inzego zibifite mu nshingano. Gukora ibinyuranyije nabyo ni ukwica amategeko kandi ababikora bose bazafatwa".
Yagize kandi ati: " Kubishoramo amafaranga, ni ukuyatwika, kuko isaha iyo ariyo yose, Polisi n’izindi nzego, zafata ubikora. Ingaruka zabyo zirimo igifungo no gucibwa ihazabu.
Ibi bikorwa kimwe n’ibindi bisa nkabyo, bigira ingaruka mbi ku wabifatiwemo ndetse n’umuryango we". Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira batanga amakuru ku gihe ku babikora.
Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











