Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

VOLLEYBALL: Amakipe ya Polisi yerekanye abakinnyi bashya

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball; Police VC na Police WVC, yerekanye abakinnyi bashya 11, barimo 6 mu bagabo na 5 mu bagore n’abandi basanzwe bagize amakipe yombi bazifashishwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira.

Ku ruhande rw’ikipe y’abagabo igizwe n'abakinnyi 16, abashya ni batandatu ari bo; Melly Brian (Kenya) wakiniraga IR Tangier yo muri Maroc na Angiro Gideon Nespal (Uganda) wakiniraga REG VC, Niyonkuru wakiniraga Gisagara VC, Rwanyonga Alex wakiniraga ikipe ya Kaminuza ya East Africa, Niyonzima Gasore na Singizwamana Rodrigue bakinaga mu mashuri yisumbuye.

Ni mu gihe ikipe ya Police WVC nayo igizwe n'abakinnyi 16, yungutse abakinnyi bashya batanu ari bo; Dusabe Flavia wakiniraga ikipe ya APR VC, Kayirebwa Aline wakiniraga Ruhango VC na Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth n’Uwase Claire bakinaga mu mashuri yisumbuye.

Komiseri w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yashimiye amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball intambwe amaze gutera, abasaba gukomeza kurushaho kwitwara neza.

Yagize ati: “Kuva amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball yakwinjira mu irushanwa mu myaka itatu ishize, hari amateka amaze kubaka kandi ashimishije muri uyu mukino. Mu gutangira byasaga no kugerageza amahirwe ariko mwagaragaje ko bishoboka ndetse mwegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Icyo musabwa ni ukudasubiza inyuma ibyishimo by’abafana mugakomeza kwitwara neza kurushaho.”

ACP Ruyenzi yagaragaje ko imikino atari umwanya wo kwishima gusa ahubwo ko iyo Polisi yitabiriye imikino ari na bumwe mu buryo bwo gusabana no gufatanya n’abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, bityo ko uretse umupira w’amaguru n’abakunda umukino w’intoki nabo bagomba kugenerwa uwo mwanya.

Yasabye abakinnyi kurangwa no gufatanyiriza hamwe nk’ikipe no guharanira intsinzi igihe cyose bagiye mu kibuga kandi bakarangwa n'ikinyabupfura no kwimakaza umuco wo kwanga icyaha, baba ba ambasaderi beza ba Polisi y’u Rwanda aho bari hose.