Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

VOLLEYBALL: Amakipe ya Polisi yerekanye abakinnyi bashya

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball; Police VC na Police WVC yerekanye abakinnyi bashya 5, umutoza n’abagize amakipe yombi 29 bazifashishwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Umuhango wo kuberekana wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakinnyi bashya berekanywe ku ruhande rw’ikipe y’abagabo igizwe n'abakinnyi 16, ni batatu ari bo; Manzi Saduru (Libero) wakiniraga APR VC na babiri bakina ku ruhande rw’ibumoso (Left wing); Ishimwe Patrick wakiniraga GS Officiel de Butare na Jahara Kaita wakiniraga ikipe ya O.M.K yo mu gihugu cya Algeria.

Ni mu gihe ikipe ya Police WVC igizwe n'abakinnyi 13, yungutse abakinnyi bashya babiri ari bo Sandra Ayepoa wakiniraga ikipe ya El-Wak Wings yo muri Ghana n’Uwimana Angel wakinaga mu ikipe ya Ruhango.

Police WVC kandi yungutse umutoza mushya Murangwa Usenga Sandrine ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Physical fitness trainer).

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball intambwe amaze gutera, abasaba gukomeza kurushaho kwitwara neza.

Yagize ati: “Kuva amakipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball yakwinjira mu irushanwa mu myaka ibiri ishize, hari amateka amaze kubaka kandi ashimishije muri uyu mukino. Mu gutangira byasaga no kugerageza amahirwe ariko mwagaragaje ko bishoboka ndetse mwegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Icyo musabwa ni ukudasubiza inyuma ibyishimo by’abafana mugakomeza kwitwara neza kurushaho.”

DIGP Ujeneza yagaragaje ko imikino atari umwanya wo kwishima gusa ahubwo ko iyo Polisi yitabiriye imikino ari na bumwe mu buryo bwo gusabana no gufatanya n’abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, bityo ko uretse umupira w’amaguru n’abakunda umukino w’intoki nabo bagomba kugenerwa uwo mwanya.

Yasabye abakinnyi kurangwa no gufatanyiriza hamwe nk’ikipe no guharanira intsinzi igihe cyose bagiye mu kibuga kandi bakarangwa na disipuline no kwimakaza umuco wo kwanga icyaha baba ba ambasaderi beza ba Polisi y’u Rwanda aho bari hose.