Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

VOLLEYBALL: Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe byose by'irushanwa ryo Kwibohora 2025

Amakipe ya Polisi y'u Rwanda mu mukino w'intoki wa Volleyball mu bagabo (Police VC) no mu bagore (Police WVC) yitwaye neza yegukana kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nyakanga, ibikombe byombi by’irushanwa ryo kwibohora.

Ni irushanwa ryaberaga muri Petit Stade Amahoro i Remera, kuva ku wa Gatanu, ryasojwe kuri iki Cyumweru, hatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Ikipe ya Police VC ku mukino wa nyuma wayihesheje igikombe yatsinze APR VC amaseti 3-2; aho iseti ya mbere yari yegukanywe na APR VC itsinze 25-22, iseti ya kabiri bakinnye igahesha Police VC kwishyura ku manota 25-22. 



Police VC yaje kongera gutsindwa iseti yakurikiyeho, APR yongera kuyobora umukino ifite amanota 25 kuri 20, cyakora Police VC iza gutsinda iseti ya kane, biba bibaye amaseti abiri kuri abiri, hanyuma haza kwitabazwa kamarampaka, aho Police VC yashyize akadomo ku mukino itsinda iyo seti ya kamarampaka ku manota 15-10 ya APR VC.

Ni mu gihe mu bagore ikipe ya Police WVC yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-1, n’ubwo APR WVC ari yo yari yatangiye itsinda iseti ya mbere n’amanota 25-18, Police WVC iza kuyigaranzura iyitsinda amaseti atatu yikurikiranya; 25-10, 25-19 na 25-19. 

Iyi mikino y’irushanwa ryo kwibohora yaranzwe n’ibyishimo ku bafana b’amakipe ya Polisi mu bagabo ndetse no mu bagore, kikaba ari igikombe cya kabiri ikipe ya Police VC yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa Rutsindura Memorial Tournament mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, itsinze iya REG VC.

Ikipe ya Polisi mu bagore (Police WVC) itwaye iki gikombe yikurikiranya, iciye agahigo ko kuba imaze gutsinda ikipe ya APR WVC inshuro 8 zose mu nshuro 9 bahuye, ikaba kandi yarabashije gutwara igikombe cyose cyo mu irushanwa yitabiriye muri uyu mwaka.