Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uwahoze ari ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Austria arashima ibyo Polisi imaze kugeraho mu kurwanya ihohoterwa

Uwahoze ari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Austria Madame Swanee Hunt arashima gahunda ziriho za Polisi y’u Rwanda zigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guteza imbere abapolisikazi mu kazi kabo ka buri munsi.
 
Uku gushimira Polisi y’u Rwanda Ambasaderi Hunt yabivuze kuwa kane tariki ya 5 Ukuboza ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda maze akakirwa n’umuyobozi mukuru wayo IGP Emmanuel K Gasana.
 
Madame Swanee Hunt yasobanuriwe gahunda n’ingamba ziriho zigamije guteza imbere abagore n’abakobwa muri Polisi y’u Rwanda. Yanasobanuriwe kandi imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ritandukanye ndetse anasura ikigo Isange one stop centre cya Polisi y’u Rwanda kiri mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Iki kigo  kikaba  gishinzwe kwakira no kwitaho abahuye n’ihohoterwa babafasha mu bikorwa by’ubujyanama, ubuvuzi ndetse no mu bijyanye n’ubutabera.  
 
Ambasaderi  Hunt mu ruzinduko rwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda yari aherekejwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame  Oda Gasinzigwa. Ambasaderi Swanee Hunt mu ruzinduko rwe mu Rwanda akaba yari no mu bushakashatsi bwe bwitwa  “Rwandan Woman Rising” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo  “Umunyarwandakazi  azamuke ndetse atere imbere”.  
 
Ambasaderi Hunt niwe washinze ikigega cyitwa  “Hunt Alternatives Fund” ndetse akaba ari nawe muyobozi wacyo. Iki kigega kikaba gitera inkunga imiryango myinshi yigenga ikorera hirya no hino mu bihugu binyuranye ndetse n’izindi gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abatuye iyi si.