Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uwacuruzaga urumogi yagerageje guha ruswa umupolisi arafatwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke kuwa gatanu, yafashe umuturage wanywaga urumogi ndetse akanarucuruza.

Uwafashwe yitwa Hakizimana Pacifique w’imyaka 21. Yafatiwe mu iduka rye riri mu gasantere ka Gakenke ahagana saa tanu z’ijoro  nyuma yo gusaka iwe no mu iduka rye aho urwo rumogi rwabonetse.

Uretse icyaha cyo gucuruza no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi, uyu Hakizimana anakurikiranyweho ikindi cyo gushaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda ubwo yari amaze kumufata kugira ngo amubabarire amurekure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira  yavuze ko Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yahamagawe kuri terefone n’umuturage aho yababwiraga ko hari umuntu unywa ndetse akanacuruza urumogi ku buryo byatezaga umutekano mucye muri ako gace.

IP Gasasira yagize ati:” nyuma yo kumenya ayo makuru, abapolisi bahise bajyayo basanga  uwakekwaga ibi bikorwa mu iduka rye,  hanyuma bahasatse bamusangana mu myenda ye  udupfunyika 11 tw’urumogi.

Abapolisi bakomereje n’iwe mu rugo maze naho bahasanga urundi rumogi rungana n’udupfunyika 12. 

Yakomeje agira ati:” Nk’uko bisanzwe abapolisi bamugaruye ku iduka rye kugira ngo atunganye ibicuruzwa bye anarikinge neza mbere yo kujyanwa kuri sitasiyo ya Polisi kubera ibi bikorwa bitemewe by’ibiyobyabwenge. Cyakora bakigera ku iduka rye, yagerageje guha umupolisi ruswa kugirango bamubabarire, ariko biba iby’ubusa kuko na ruswa itemewe n’amategeko.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko mu nzu ya Hakizimana abifuza kugura no kuhanywera urumogi bajyaga bahateranira bakahakorera ibyo bikorwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha byatumye Hakizimana afatanwa urumogi.