Mu gikorwa ngarukamwaka kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe mu Rwanda, ibya magendu n’ibyarengeje igihe, kizwi nka 'Operation Usalama’, hafashwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 106.
Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 11, cyakozwe mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa Mbere tariki 13 kugeza ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.
Nk’uko byagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, mu kiganiro abahagarariye inzego; Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti (Rwanda FDA) bagiranye n’abanyamakuru, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru; ibyafashwe birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe bisembuye n’ibidasembuye n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge byiganjemo inyama.

Hafashwe kandi ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukologo n’ibindi bicuruzwa bya magendu byose hamwe bifite agaciro ka Frw 106, 728, 473 (hafi US$ 74 000).
Hafunzwe inganda enye (4) na farumasi umunani (8) byakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kutuzuza ibipimo by’ubuziranenge, ba nyirazo bacibwa amande agenwa n’itegeko.
Abantu 72 nibo bafatiwe muri ibi bikorwa mu gihugu hose, barimo 14 bo mu Mujyi wa Kigali, bakaba bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo n’abandi babigizemo uruhare nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yatunze agatoki abihisha mu mutaka w’ishoramari, bareba inyungu zabo bagakora ibyangiza ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.
Yagize ati: “Iyo umuntu atangije uruganda ni uko hari icyo aba aje gutanga no kumarira abanyarwanda, ariko hari abo twagiye dusanga bareba inyungu zabo gusa, bakangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije by’aho bakorera.”

Yakomeje agira ati: “Zimwe mu ngaruka zigenda zigaragara zishamikiye kuri ibi bikorwa hari nk’ubusinzi n’urugomo biri mu rubyiruko, aho usanga banywa urugero rw'ikinyabutabire cya ethanol gishyirwa mu nzoga rurengeje igipimo, ibyo byose bikagira uruhare mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe, bakisanga mu bikorwa bya kinyamaswa bihombya igihugu, kandi bikabangamira abacuruzi b’inyangamugayo bakora biciye mu kuri.”
ACP Rutikanga yaburiye abakora ibicuruzwa ibyo ari byo byose babizi ko bitujuje ubuziranenge, n’abafite muri depo ibyahagaritswe kubikura ku isoko birinda kwangiza ubuzima bw’abantu no kuba abafatanyacyaha, asaba n’abatuye hafi y’ahakorerwa ibicuruzwa nk’ibi kwirinda kubihishira bakajya bihutira gutanga amakuru.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry yavuze ko iki gikorwa kiba kigamije guca ibicuruzwa byangiza ubuzima bw’abantu no guhana ababyishoramo.

Ati: “Ni igikorwa kiba kigamije kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa ibyiganano, no kugira ngo ababyishoramo bakurikiranwe bahanwe binamenyekane aho bikomoka; ibiva hanze bigakumirwa n’ibikorerwa mu gihugu nabyo bikarwanywa kuko ibi ni ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Dr. Murangira yavuze ko n’ubwo gufata no gufunga ababikora ari zimwe mu ngamba zo kugira ngo bicike, abagifite ibi bicuruzwa cyane cyane imitobe izwi nka Salama n’ibindi bitujuje ubuziranenge kubihagarika, ashishikariza buri wese by’umwihariko abayobozi b’aho biherereye kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe ingaruka mbi bigira ku buzima.

Dr. Nyirimigabo Eric, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA yavuze ko uretse kuba hari inganda zakoraga ibitujuje ubuziranenge zigakorera n’ahatari isuku, hari n’urwasanzwe rubigerekaho gukora ibicuruzwa rudafitiye Uruhushya, avuga ko hazakomeza gukorwa ubugenzuzi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki kibazo.
Ntirenganya Emma Claudine, ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali yasabye buri wese gushyira mu nyurabwenge akareba niba akazi akora nta cyo kangiza cyangwa kubahirije amategeko, anenga abo usanga aho baherewe ibyangombwa atari ho bakorera ahubwo bakikinga inyuma mu gikari bakora ibitemewe.
Yashishikarije abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira ingufu mu kugenzura ibikorerwa aho bayobora no kudahishira ibitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Ibikorwa bya Usalama byatangijwe mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko byemejwe n’ihuriro ry’Inama y’abayobozi ba Polisi zo muri ako karere (EAPCCO) ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).



Kinyarwanda
English










