Urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda,ni rumwe mu nzego za Polisi zikorana cyane n’abaturage kubera imiterere y’inshingano zarwo.
Hashize igihe uru rwego ruvuguruye imikorere kugirango abarugana banogerwe n’ibyo rukora no kugira ngo haveho urwikekwe n’ubwoba byakunze kuranga abagana uru rwego,aho bumvaga ko bahabona ibyo bifuza bigoranye cyangwa hari ibyo bagombye gutanga nk’ingurane, ruswa cyangwa habaye kwinginga n’ibindi....nyamara kugeza ubu ni rumwe mu nzego zifite imikorere myiza.
Urugero rwa hafi,ni uburyo abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga,zaba iz’agateganyo cyangwa iza burundu,bashima uru rwego kubera uburyo bikorwamo:kwiyandikisha kuri telefoni,gukorera mu turere aho batuye,kureba amanota nyuma y’ibizamini,n’ibindi,….byose byashyizwemo ingufu kugirango boroherezwe.
Uretse ibyo kandi,hari uburyo bw’itumanaho bwashyizweho mu gihe habayeho impanuka,hakoreshejwe umurongo wa telefoni utishyurwa,aho uhamagara ku 113 igihe waba ukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose bujyanye n’impanuka yo mu muhanda yabaye. Hari kandi n’indi mirongo ya telefone ariyo 0788311112, 0788 ndetse na 0788311115 311113 nayo yakwifashishwa mu gihe habayeho ibibazo byo mu muhanda.
Zimwe mu nshingano z’umupolisi uri mu kazi ku muhanda,harimo kuyobora,kugira inama no gufasha abakoresha umuhanda ariko kandi ntitwakwibagirwa ko harimo no guhana abarenga ku mategeko agenga umuhanda,…kugira ngo umuhanda urangwemo umutekano.
N’ubwo hashyirwa ingufu mu bintu byinshi ariko ,kurundi ruhande hari abashaka kwanduza iyo sura nziza y’uru rwego n’iya Polisi y’u Rwanda muri rusange, bagerageresha abapolisi ruswa z’uburyo bwinshi ,abenshi baba bakoze amakosa bashaka kubona ibyangombwa byabo biba byafatiriwe banyuze iy’ibusamo harimo no kutishyura amande ajyanye n’amakosa baba bakoze.
Muri iki gihe noneho,hadutse ubundi bushukanyi bukomeye twafata nk’ubujura bukorwa hagati y’abashoferi baba bakoze amakosa cyangwa ba nyir’ibinyabiziga hamwe n’abiyita abakomisiyoneri bababeshya babizeza ko bazabibagiramo kugirango babone ibiba byarafatiriwe nyuma y’amakosa bakoze; haba ikinyabiziga cyangwa impapuro zikiranga,bakababwira ko bazabagabanyishiriza amafaranga bagombye gutanga maze akaba make ariko bakagira icyo babaha.
Aba ba komisiyoneri bakunze kuba bacaracara hafi y’ibiro bikuru by’urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda biri ku Muhima,bamwe baraza bakicara mu mahema abagana uru rwego bicaramo bategereje,nabo bakabicara iruhande cyangwa bakabategera hafi aho,bakababaza icyibazanye ari ho bahera babizeza kubibakemurira mu nzira yoroshye.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) SP JMV Ndushabandi aravuga ko uru rwego rwa traffic police rutazahwema guha abarugana serivisi nziza. Aragira kandi inama abatwara ibinyabiziga ,ba nyirabyo ndetse n’abandi bantu bajya bagira aho bahurira n’ibikorwa by’uru rwego ko,bagomba kwitondera ababizeza kubakemurira ibibazo atari abapolisi bahakora,kwirinda gutanga iby’ubusa cyane cyane amafaranga bakwa ahubwo bagahita bamenyesha Polisi ibegereye aba bantu bagafatwa bagahanwa.