Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Rulindo, akarere ka cumi n’icyenda mu turere imirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka I Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwage Justus niwe uri bwakire urumuri uyu munsi. Uyu muhango uraza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ka Rulindo ndetse n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri wo muri Perezidansi Venantie Tugireyezu. Urumuri rurakirwa n’abanyeshuri babiri bafite imyaka makumyabiri, Elizabeth Iradukanda na Pierre Hitayezu. Korali y’abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Kiyanza iraririmba indirimbo yihariye yo kwakira urumuri rutazima. Umuyobozi wa gahunda yitwa Jean de Dieu Sinahamagaye.
Ubuhamya buratangwa na Celestin Nsengiyumva. Ubundi buhamya buratangwa na Eric Ngarambe. Muri gihe cya jenoside , Eric yari umwe muri bari bagize imitwe y’Interahamwe bishe abantu muri Shyorongi. Ari mu bagabye ibitero ku itorero ry’Abapantekoti bakoresheje gerenade, amabuye ndetse n’imipanga. Eric aravuga uburyo yagerageje kurokora abana batatu muri jenoside ariko ntaze gushobora kubuza bagenzi be gukomeza kwica. Umuvugo urasomwa na Olive Uwambajimana.
Rulindo igizwe n’izahoze ari za superefegitura za Tare, Mbogo, Rutongo, Shyorongi, Tumba na Mugambazi zo muri Kigali Ngali ndetse na Kinihira, Buyoga, Cyungo zo muri Byumba. Ubwicanyi bwatangiye muri ako gace guhera muri za 1991 aho amazu y’Abatutsi yatwikwaga. Ubu bwicanyi bukaba bwari buyobowe na Majoro Stanislas Kimonyo, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Ngirumpatse Matayo, uwahoze ari umuyobozi wa MRND ku rwego rw’igihugu.
Igihe jenoside yatangiraga muri 1994, Abatutsi bahungiye ku biro bya komini bizera kubonayo ubuhungiro no gutabarwa n’abayobozi. Nta muntu n’umwe wigeze atabarwa ahubwo abo bose bahungaga biciwe ku Itorero ry’Abapantekoti ndetse na Kiliziya ya Rulindo. Rulindo ifite inzibutso za Jenoside icyenda zishyinguyemo abantu barenga 18,600.
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rulindo
Ryari: tariki ya 4 Werurwe 2014, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Akarere ka Rulindo
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda Theogene Niyonshima
- Korali y’abanyeshuri irarimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Celestin Nsengiyumva
- Umuvugo wa Olive Uwambajimana
- Ubuhamya bwa Eric Ngarambe
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo rya Guverineri Aime Bosenibamwe w’Intara y’Amajyaruguru
- Ijambo rya Minisitiri muri Perezidanse ya Repubulika, Venentia Tugireyezu
- Indirimbo “Urumuri Rutazima”
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr. Hari ibibazo mufite mwatwandikira kuri media@kwibuka.rw.
Byavuye kuri: Kwibuka.rw
Kinyarwanda
English











