Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Ngoma, akarere ka makumyabiri na gatandatu mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka i Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose.
Uru Rumuri rukazahita rwerekeza Nyarubuye mu karere ka Kirehe tariki ya 27 Werurwe 2014.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodis Nambaje niwe uri bwakire uyu muhango, ukaba uza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ka Ngoma n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Urumuri Rutazima ruraturuka mu karere ka Bugesera rwakirwe n’abana babiri bafite imyaka makumyabiri Alice Mukashyaka na Faustin Hategekimana biga mu ishuri ryisumbuye rya Rwintashya. Abana bararirimba indirimbo “Urumuri Rutazima”. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze Hon Anitha Assimwe. Guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya niwe utanga ijambo ry’ikaze.
Ubuhamya buratangwa na Athanase Mazimpaka (55) warokotse Jenoside araza gutanga ubuhamya uko ubwicanyi bwakozwe Rukumbeli ndetse n’uburyo babashije gutura muri ako gace katari gatuwe nyuma yo kwirukanywa Gikongoro muri 1959. Jean Baragata wari mu nterahamwe zishe abantu bari Rukumberi nawe araza gutanga ubuhamya bukubiyemo ubutumwa bw’ubumwe.
Akarere ka Ngoma kagizwe n’ibyahoze ari amakomini ya Birenga, Mugesera, Kigarama na Sake. Mu myaka ya 1959 akarere ntikari gatuwe kimwe na Bugesera mu gihe hoherezwaga Abatutsi bari barokotse ubwicanyi ku Gikongoro. Ubwicanyi bwa mbere bwabereye Rukumberi bwabaye kuri Noheli muri 1963.
Igihe Jenoside yatangiraga, Rukumberi yari ituwe n’abatutsi benshi. Interahamwe zaturutse hirya no hino hamwe n’abaturage n’abasirikari. Kubera ko Rukumberi yari hagati y’ibiyaga bibiri, abatutsi bari bafite amahirwe make yo kurokoka. Mu bihumbi birenga 35,000 byari bihatuye, habashije kurokoka abagera kuri 720 gusa. Bakaba bararokowe n’ingabo z’inkotanyi tariki ya 5 Gicurasi 1994.
Mu karere ka Ngoma, ubwicanyi rusange bwabereye kuri paruwasi ya Zaza, Birenga, Bare, Kigarama n’ahandi. Akarere gafite inzibutso zirindwi ahashyinguye inzirakarengane zirenga 60,000
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Bugesera
Ryari: tariki ya 24 Werurwe 2014, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Rukumbeli Akarere ka Ngoma
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda
- Korali y’abana bararimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Ngoma
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Athanase Mazimpaka
- Umuvugo wa Emmanuel Muligo
- Ubuhamya bwa Jean Baragata
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo rya Guverineri Odette Mujawamariya w’Intara y’iburasirazuba
- Ijambo ry’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze Anitha Asiimwe.
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr. Hari ibibazo mufite mwatwandikira kuri media@kwibuka.rw.
Kinyarwanda
English











