Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urumuri Rutazima rwageze mu karere ka Gicumbi

Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Gicumbi, akarere ka makumyabiri mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka i Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure niwe uri bwakire urumuri uyu munsi. Uyu muhango uraza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ka Gicumbi ndetse n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho. Urumuri rurakirwa n’abanyeshuri babiri bafite imyaka makumyabiri, Marie Louise Dusabe na Viateur Mbarushimana. Korali y’abana iraririmba indirimbo yihariye yo kwakira urumuri rutazima. 

Ubuhamya buratangwa na Anastase Kamizikunze ufite imyaka mirongo ine. Ubuhamya bwe bwibanda ku buryo yarokokeye i Mutete n’uburyo yasubiye ku ishuri nyuma ya Jenoside. Ubundi buhamya buratangwa na Innocent Nyirigira ufite imyaka mirongo ine n’umunani uzibanda ku ruhare rwe muri Jenoside ndetse n’uburyo yiyubatse nyuma ya Jenoside. Chantal Ndatenyirigira araza kuririmba indirimbo yahimbiye uyu munsi.

Gicumbi igizwe n’izahoze ari komini za Kiyombe, Mukarange, Cyumba, Kibali, Bwisige, Kinyami, Rutare, Giti, Buyoga na Cyungo. I Byumba ho muri Gicumbi ni hamwe mu hiciwe Abatutsi kuva mu myaka ya za 1990. Bamwe mu bishwe bavanywe I Nyagatare no mu tundi duce two mu Burasirazuba. Abicanyi batangiye gutozwa no guhabwa imbunda muri 1991, icyo gihe byitwaga gutoza imitwe yo kwirwanaho.

Jenoside igitangira igice kinini cy'akarere ka Gicumbi cyarimo abasikirikare b’icyahoze ari ba APR. Ibi byatumye hatabaho ubwicanyi bw’Abatutsi mu karere kose mi gihe akari mu maboko ya FAR ubwicanyi bwahise butangizwa. Abatutsi barishwe mu gice cyari kiyobowe na FAR, cyane cyane muri segiteri ya Mutete, aho abantu bari bahungiye ahitwa Zoko. Bashoboye kwihagararaho kugeza mu matariki 15 Mata 1994. Muri Gicumbi haguye abantu 1789, bamwe muri aba bakaba barishwe mbere ya 1994. Abicanyi bakomeye bo muri ako gace bari bayobowe n’umucuruzi Athanase Ntakaveve wiyiciye  umugore we Catherine nk’urugero rwiza rwo kwica Abatutsi.

Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Gicumbi

Ryari: tariki ya 6 Werurwe 2014, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Mutete, Akarere ka Gicumbi

  • Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda
  • Korali y’abana irarimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
  • Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure
  • Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
  • Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Anastase Kamizikunze
  • Indirimbo ya wa Chantal Ndatenyirigira
  • Ubuhamya bwa Innocent Nyirigira
  • Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
  • Ijambo rya Guverineri Aime Bosenibamwe w’Intara y’Amajyaruguru
  • Ijambo rya Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho
  • Indirimbo “Urumuri Rutazima”

Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.

Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr. Hari ibibazo mufite mwatwandikira kurimedia@kwibuka.rw.

Byavuye kuri: kwibuka.rw