Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Bugesera, akarere ka makumyabiri na gatanu mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka i Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose. Uru Rumuri rukazahita rwerekeza Ntarama mu karere ka Bugesera tariki ya 22 Werurwe 2014.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju niwe uri bwakire uyu muhango, ukaba uza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ka Bugesera n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Urumuri Rutazima ruraturuka mu karere ka Rwamagana rwakirwe n’abana babiri bafite imyaka makumyabiri Florence Umugwaneza na Innocent Nsengiyumva biga mu ishuri ryisumbuye rya Ntarama. Abana bararirimba indirimbo “Urumuri Rutazima”. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba Jacqueline Muhongayire. Guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya niwe utanga ijambo ry’ikaze.
Ubuhamya buratangwa na Alexis Habarugira (57) warokotse Jenoside araza gutanga ubuhamya uko ubwicanyi bwakozwe muri Bugesera. Alphonse Hitiyaremye w’imyaka 58 wagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye Ntarama nawe araza kuvuga. Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare w’imyaka 32 araza kuvuga umuvugo.
Akarere ka Bugesera kagizwe n’ibyahoze ari amakomini ya Kanzenze, Ngenda na Gashora. Mu myaka ya 1960 akarere ntikari gatuwe kubera isazi ya Tsetse itera indwara yo gusinzira yaharangwaga. Muri icyo gihe abatutsi bo mu majyaruguru barirukanywe batuzwa mu Bugesera, bakurikirwa n’abirukanywe Gikongoro muri 1963. Mu gihe impunzi z’Abatutsi zari zahungiye I Burundi zateraga igihugu zishaka gutahuka ku ngufu, abatutsi bo mu Bugesera bahitaga bicwa. Leta ya Kayibanda yishe Abatutsi benshi bakabicira mu ishyamba rya Gako cyangwa bakajugunywa mu rwobo rwa Bayanga abasigaye bagahungira kuri Paruwasi Nyamata.
Muri 1992-1193, muri Bugesera abatutsi bakomeje kwicwa no gutotezwa. Umukorerabushake w’umutaliyani Antonia Locatelli wakoreraga muri ako gace yarabonye uko abatutsi batotezwa kandi bari gukorerwa igeragezwa rya Jenoside nuko aburira amahanga ibibera mu Bugesera. Umunsi umwe yo gutangaza ibibera mu Bugesera yahise yicwa.
Igihe Jenoside yatagiye tariki 7 Mata 1994, Abatutsi bahungiye mu nsengero bazi ngo barakira nkuko byagenze mu myaka ya 1960. Aha twavuga nk’insengero za Ntarama, Nyamata na Kayenzi. Tariki 11 Mata 1994, abatutsi basaga ibihumbi 10,000 bari bahungiye muri kiliziya ya Nyamata barishwe. Tariki ya 14 Mata 1994 hahise hicwa abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Ntarama.
Mu kwica abatutsi mu karere ka Bugesera, hakoreshejwe intwaro gakondo, gerenade, amasasu, aho zimwe mu ntwaro zakoreshejwe ziri mu rwibutso rwa Ntarama. Murizo ntwaro, zakoreshejwe harimo icumu ryokoreshejwe ryatewe mu gitsina cy’umugore.
Ntabwo ubwicanyi muri Bugesera bwabereye gusa mu nsengero za Nyamata, Ntarama na Kayenzi. Imisozi ya Maranyundo, Muyange na Kayumba yari ituwe n’abatutsi cyane ndetse n’ibishanga by’akagera habereye ubwicanyi bukabije.
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Bugesera
Ryari: tariki ya 16 Werurwe 2014, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Ntarama Akarere ka Bugesera
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda
- Korali y’abana bararimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Bugesera
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Alex Habarugira
- Umuvugo wa Jean de Dieu Rwamihare
- Ubuhamya bwa Alphonse Hitiyaremye
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo rya Guverineri Odette Mujawamariya w’Intara y’iburasirazuba
- Ijambo rya Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Jacqueline Muhongayire
- Indirimbo “Urumuri Rutazima”
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr. Hari ibibazo mufite mwatwandikira kuri media@kwibuka.rw.
Kinyarwanda
English











