Urumuri Rutazima uyu munsi rugeze mu karere ka Gasabo akarere ka makumyabiri n’icyenda mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka ku rwibutso rwa Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose.
Nyuma ya Gasabo, uru Rumuri ruzerekeza ahahoze ETO Kicukiro mu karere ka Kicukiro tariki ya 5 Mata 2014, ari naho hanyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Willy Ndizeye niwe uri bwakire uyu muhango, ukaba uza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ka Gasabo n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Urumuri Rutazima ruraturuka mu karere ka Nyarugenge rwakirwe n’abana babiri bafite imyaka makumyabiri Afisa Tuyizere na Emmanuel Karenzi. Abana bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Ndera bararirimba indirimbo “Urumuri Rutazima”. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’ingabo James Kabarebe. Meya w’umugi Fidele Ndayisaba nawe araza kugeza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Josephine Murebwayire warokotse jenoside araza gutanga ubuhamya. Josephine yahungiye ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, akaba ariwe wenyine waharokokeye. Undi uri butange ubuhamya ni Gaspard Kalisa wavutse mu w’1961 mu cyahoze ari komine Rubungo muri Kigali. Mu gihe cya jenoside, Kalisa yarokoye imiryango igera kuri mirongo itatu (30). Yahawe ishimwe na IBUKA (Ihuriro ry’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi) kubera ubwo butwari yagize muri 1994.
Akarere ka Gasabo kagizwe n’icyahoze ari amakomini ya Kacyiru, Rubungo, Gikoro, Gikomero na Rutongo. Mbere ya 1994, Gasabo ahanini yari igizwe n’igice kitari umugi uretse komini ya Kacyiru. Akarere ka Gasabo kari gatuwe n’umubare munini w’abatutsi, benshi muri bo bakaba barishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Akarere ka Gasabo niko karimo urwibutso rwa jenoside rwa Ruhanga, ahashyinguye imibiri yabazize jenoside 32,257. Mu gihe cya jenoside, Abatutsi benshi bahungiye mu rusengero rw’abaporoso rwa Ruhanga. Nubwo bwose bagerageje kwirwanaho, baje kwicwa n’interahamwe zifatanyije n’ingabo zari iza leta (FAR). Abatutsi b’i Jali bahungiye muri kiliziya y’abagatolika aho biciwe n’abasirikare babaga mu kigo cya gisirakare cya Jali, bafatanyije n’interahamwe zo mu duce dukikije Jali. i Jali hashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize jenoside bagera ku 26,000.
I Kibagabaga hashyinguye imibiri y’abazize jenoside igera ku 24,000. Mu ntangiriro ya jenoside, abatutsi baturutse Remera, Kimironko na Gaculiro bahungiye muri Kiliziya y’abagatolika y’i Kibagabaga. Baje guterwa n’abasirikare bavuye mu kigo cya gisirikare cya Kami, bishwe barashwe ndetse banatewe za gerenade.
Ku ya 7 Mata 1994, i Ndera, abatutsi ndetse n’abahutu batari bashyigikiye jenoside bahungiye ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bwa Ndera. Muri icyo gihe, ibi bitaro bikaba byarayoborwaga n’abihayimana. Ku ya 11 Mata 1994, inzirakarengane zigera ku gihumbi zari zarahungiye mu Iseminari nto ya Ndera, zarishwe. Ku ya 17 Mata 1994, abarenga 20,000 bari bahungiye ku bitaro, barishwe. Abasirikare b’Ababiligi boherejwe gutabara, ariko batabaye abanyamahanga gusa, basiga Abatutsi bishwe n’interahamwe ndetse n’ingabo. Uyu munsi, Ndera ni ikimenyetso cy’uburyo umuryango mpuzamahanga watereranye abicwaga muri jenoside yakorewe abatutsi. Abazize jenoside barenze 20 000 bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Ndera.
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Gasabo
Ryari: tariki ya 3 Mata 2014, kuva i saa munani kugeza i saa kumi
Hehe: Mu Iseminari Nto Ya Ndera, mu karere ka Gasabo
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda Theoneste Mbanda
- Korali y’abana bararimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Gasabo Willy Ndizeye
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Josephine Murebwayire
- Indirimbo ya Justin Nsengimana
- Ubuhamya bukubiemo ubutumwa bw’ubumwe butangwa na Gaspard Kalisa
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo rya Meya Fidele Ndayisaba
- Ijambo rya Minisitiri w’ingabo James Kabarebe
- Indirimbo “Urumuri Rutazima”
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Kinyarwanda
English











