Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uruhare rw’ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda

Yanditswe na CIP Eric NDAYISABA

Iterambere ry’ubwikorezi ryiyongera umunsi ku munsi bikagendana n’ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mihanda bisaba gufata ingamba zigamije kugabanya ingaruka zibikomokaho zirimo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu benshi buri mwaka zikanangiza ibikorwaremezo ndetse n’ibidukikije biturutse ku myuka ihumanya ikirere bisohora.

Abatwara ibinyabiziga bashishikarizwa kwitwararika bakirinda uburangare n’amakosa yose ateza impanuka ariko ntibihagije kuko n’ubwo umushoferi yaba azi cyangwa amenyereye bihagije imodoka atwara, bitamushobokera mu gihe yaba ifite feri zidakora, amapine ashaje, idafite amatara n’andi makossa ya tekiniki.   

Mu kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda no kubungabunga ibidukikije harwanywa ibyuka bihumanya ikirere Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Automobile Inspection-AI) bipimwa mu buryo buhoraho kugira ngo hirindwe ibyago by’impanuka zikomoka ku mikorere mibi y’ibinyabiziga.

Ishingwa ry’ishami kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryashinzwe mu mwaka wa 2008 hagamijwe kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, kurinda ubuzima bw’abaturage no kurwanya ihumana ry’ikirere rishobora guteza indwara zitandukanye no kwangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Aloys Munana avuga ko iri shami kuri ubu rifite icyicaro gikuru mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, rikorana bya hafi n’ikigo REIP mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko kuko bo basuzuma imyuka y’ibinyabiziga ihumanya ikirere.

Ibisuzumwa ku binyabiziga

Ikinyabiziga gisuzumwa imiterere yacyo yose hakoreshejwe imashini zabugenewe hanyuma hagakoreshwa n’amaso ku bice bimwe na bimwe by’ikinyabiziga (Visual inspection). 


Umupolisi yifashisha imashini yabugenewe mu gusesengura amakuru atangwa na mudasobwa mu isuzumwa ry'ubuziranenge bw'ikinyabiziga

Ibice by’ikinyabiziga bisuzumishwa imashini harimo; imiterere y’amapine, feri zose z’ikinyabiziga, amorutiseri, amatara n’amapine. Ni mu gihe ibice by’ikinyabiziga bisuzumishwa amaso harimo; shasi y’ikinyabiziga, roture, biyorete, fuwite n’ibindi.

Nta mwihariko uhari ku modoka zikoresha moteri, umwihariko uba ku modoka zikoresha amashanyarazi kuko zo zidasuzumwa imyuka ihumanya ikirere.

Umubare w’ibinyabiziga byakirwa ku munsi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga avuga ko ibigo bikorera mu Mujyi wa Kigali byakira imodoka ziri hagati ya 300 na 500 ku munsi, naho ibigo bikorera mu ntara bikakira imodoka 150-200 ku munsi, kandi nta binyabiziga bishobora gusubirayo bidasuzumwe kubera ubwinshi kuko buri kinyabiziga kiza kuri gahunda yacyo cyahawe.

Avuga ko iyo ikinyabiziga kitabashije gutsinda ibizamini gisuzumwa nyiracyo yerekwa ibyo akoresha n’uburyo abikoresha yarangiza akongera agasaba gusuzumisha ikinyabiziga cye. Iyo kitabasha gutsinda isuzuma burundu gikurwa mu muhanda.

Kwagura serivisi no kuzegereza abaturage mu gihugu hose

Kugeza iri shami rifite ibigo bitanu (5) kongeraho imashini yimukanwa byose bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, mu Mujyi wa Kigali hakaba hari ibigo bibiri (2); ikigo cya Remera na Ndera byose bikora, kandi muri ibyo bigo byose harimo ibikoresho bihagije byo gusuzuma ibinyabiziga by’umwihariko mu kigo cya Ndera hagasuzumirwa amakamyo.

ACP Munana avuga ko bakorera mu Ntara eshatu, aho mu Majyepfo bakorera mu karere ka Huye, mu Majyaruguru bagakorera mu karere ka Musanze naho mu Ntara y’Iburasirazuba ikigo kikaba mu karere ka Rwamagana. 

Ni mu gihe intara y’Iburengerazuba ariyo itaragira ikigo kihubatse ariko buri kwezi hoherezwa imashini yimurwa mu karere ka Rusizi kuko abaturage bo mu tundi turere two mu Ntara y’Iburengerazuba bajya gushaka iyi servisi ku bindi bigo bibegereye.

Ikinyabiziga gisuzumwa ubuziranenge nyuma y’igihe kingana iki?

ACP Munana avuga ko ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo bisuzumwa rimwe mu mwaka naho ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo rusange n’ibitwara imizigo bisuzumwa kabiri mu mwaka, bivuze ko bisuzumwa nyuma y’amezi atandatu (06), ariko kikaba cyemerewe kugaruka mu gihe kigize ikibazo. 

Aragira ati: “Iyo ikinyabiziga kimaze gusuzumwa kikaba cyagira ikibazo hagati, igihe kitararangira cyemerewe kugaruka nyiracyo yemerewe kugaruka agakoresha isuzuma adaciwe andi mafaranga. Ikindi iyo umuntu yahawe itariki yo kuza gusuzumisha ikinyabiziga ntaboneke yemerewe kuza indi tariki ariko nyir’ikinyabiziga akabanza kumenyesha ikibazo yagize.”

Uko abaturage bakiriye iyi serivisi

Abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko kongera ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byaborohereje mu buryo bahabwaga iyi serivisi bigabanya igihe bamaraga bategereje kugira ngo bagerweho cyane cyane ku bashoferi b’amakamyo. 


Abatwara ibinyabiziga bishimira ko ibigo bikorerwamo ubugenzuzi bw'ibinyabiziga byiyongereye bigafasha mu gutanga serivisi byihuse no kugabanya umurongo muremure

Nizeyimana Jean, umushoferi utwara ikamyo avuga ko ikigo giheruutse gutangizwa cya Ndera atari akizi, ariko ko yahageze agasanga ari heza kuko serivisi zaho zihuta cyane kandi ari hanini hisanzuye, ashishikariza bagenzi kubahiriza gahunda bahabwa bagasuzumisha ibinyabiziga ku gihe.

Yaragize ati: “Usibye kuba ari ukubahiriza ibisabwa n'amategeko, gusuzumisha ikinyabiziga ni ukurinda ubuzima bwacu n'ubw’abandi bakoresha umuhanda akaga bwahura nako gatewe no gutwara ikinyabiziga kidafite ubuziranenge.” 

Icyerekezo cy’ishami mu gukomeza gutanga serivisi inoze 

ACP Munana arashimira cyane abatunze ibinyabiziga bitabira iki gikorwa cyo gusuzumisha ibinyabiziga byabo babikoranye ubushake, akanenga abinangira, ibinyabiziga byabo bikajya mu muhanda ubuziranenge bwabyo butazwi bishobora gukurura impanuka zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. 

Avuga ko hazakomeza kongerwa ibigo hirya no hino mu gihugu aho bitaragera, urugero mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi, kongera umubare n’ubushobozi by’abakozi (abapolisi) no gukomeza gutanga serivisi nziza kandi inoze hifashishijwe ikoranabuhanga.