Yanditswe na AIP Aime Serge NTAGANZWA
Benshi bababonye mu birori, mu muganda rusange, mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse na vuba aha muri Shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi iherutse kubera i Kigali muri Nzeri, bambaye amajile y’umuhondo asa n’ayambarwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Kugaragara kwabo ntibitanga isura yo kwitanga n’umuhate gusa binagaragaza disipuline ibaranga nk’ikimenyetso cy’inshingano mboneragihugu mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Ni urubyiruko rw’abakorerabushake bagizwe n’abasore n’inkumi bakora badategereje umushahara byagiye bishimwa umunsi ku munsi n’abaturage, aho benshi bakibaza uburyo Leta yashoboye kumvisha umubare munini w’urubyiruko gukora ubudacogora batabihemberwa. Gusa nk’uko izina ryabo ribigaragaza, ni abakorerabushake.
Ntibikomeye kubyiyumvisha kuko birigaragaza. Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko 27 ku ijana by'abatuye u Rwanda ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30.
Ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano, abagize ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake bafasha mu guteza imbere imirire binyuze mu bukangurambaga n'ibikorwa byo kubakira imiryango itishoboye uturima tw'igikoni
Ni abasore n’inkumi bafite ingufu kandi bashishikajwe no gutanga umusanzu, kwiga, no gutegura ejo hazaza. Gukoresha izo mbaraga mu mutekano w’igihugu no mu mibereho myiza y'abaturage ntabwo ari impanuka ahubwo ni amahitamo meza mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere igihugu.
Kuva ku gitekerezo kugera ku musaruro ufatika
Igitekerezo cyo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu mutekano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015, ubwo Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, yatangiraga gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga n’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
Komiseri w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yagize ati: "Urubyiruko ni imbaraga z'igihugu kandi zubaka vuba, gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu twafashe iya mbere mu gukorana narwo mu kwita ku iterambere ariko tubibutsa ko bafite inshingano ikomeye yo guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu.’’
Kuva icyo gihe, ubu bufatanye bwarakuze bugera kuri imwe mu mikoranire myiza n’abaturage mu gihugu, aho uyu munsi, abakorerabushake barenga miliyoni ebyiri, bakorera mu Rwanda, bakorana na Polisi ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu guteza imbere umutekano, uburere mboneragihugu n'imibereho myiza y'abaturage.

Umuganda rusange mu Karere ka Gasabo witabiriwe n'Urubyiruko rw'abakorerabushake bifatanyije n'inzego z'umutekano n'abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri
Hashingiwe kuri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukorana bya hafi n’abaturage, yashyizeho umurongo usobanutse wo guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake. Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage rikaba rifite abapolisi bakorera ku rwego rw'intara n’uturere twose tw’igihugu bafite inshingano zo kwita ku bikorwa byabo, gukora ubugenzuzi no gutanga amahugurwa ahoraho.
ACP Ruyenzi agaragaza ko hari byinshi byahindutse kandi intambwe imaze guterwa ishimishije.
Aragira ati: "Twakomeje gukurikirana imikorere yabo, dushyigikira ubuyobozi bwabo, kandi tugakurikirana ko bahabwa inyigisho zikenewe kugira ngo barusheho gukora neza."
Chief Superintendent of Police (CSP) Jackline Urujeni, Umuyobozi w'Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by'Urubyiruko rw'abakorerabushake yagaragaje ko ari urugero rwiza rwo kubaka umutekano ushingiye ku baturage.
Yagize ati: "Abakorerabushake benshi ni abanyeshuri n'abakozi; abayobozi b'ejo hazaza bagaragaza imbaraga zabo mu gutanga umusanzu mu mutekano n'iterambere ry'igihugu. Bagize uruhare runini mu kurwanya ibyaha, gukumira impanuka, ndetse no gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’ingamba z'igihugu zo kurwanya icyorezo cya COVID-19."
Kuzamura imibereho myiza n’iterambere
Umusanzu w' urubyiruko rw’abakorerabushake ntugarukira mu gukumira ibyaha. Ni abafatanyabikorwa ba hafi ba Polisi, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage, bakora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza mu buryo butaziguye, nko kubakira imiryango itishoboye, gusana no kuvugurura inzibutso za Jenoside no gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
CSP Urujeni agaragaza ko umutekano ukubiyemo byinshi bitari amarondo akorwa cyangwa gufata abakekwaho ibyaha gusa hari n’ubufatanye no kugoboka abari mu kaga, kumva ibibazo by’abaturage no gufasha abatishoboye, ari naho nyamukuru hazira uru rubyiruko rw’abakorerabushake.
Hagenda hategurwa gahunda za hato na hato, aho urubyiruko rw’abakorerabushake bakorana n’abapolisi n’abaturage mu duce bakoreramo nko kubakira abatishoboye uturima tw'igikoni, gusana amazu yangiritse cyangwa gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi mbaraga zikuraho icyuho hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n’Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Kubana Richard, yagarutse ku ruhare rwabo mu guteza imbere umutekano n’iterambere.

Kubakira imiryango itishoboye idafite aho kwikinga ni bimwe mu bikorwa abagize ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake bakora bagamije kubahindurira imibereho
Yagize ati: "Dushingiye ku isesengura twakoze, kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu munsi, agaciro k’ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake kabarirwa muri miliyari 64 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake guherutse gusozwa ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, harimo kubakira abatishoboye inzu 234 no gusana izari zarangiritse 516.
Muri ibyo bikorwa kandi imiryango itishoboye 1337 yubakiwe ubwiherero, hasanwa n’ubugera kuri 448 kandi hubakirwa uturima tw’igikoni imiryango isaga 5000 mu gihe horojwe imiryango itishoboye icyenda (9) yahawe inka.
Twabibutsa kandi ko mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi ryabereye mu Rwanda muri Nzeri, abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 500 batanze umusanzu mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali yabereyemo isiganwa, kugira ngo bafashe abasiganwa gutambuka mu bwisanzure n’umutekano.
Ibi birerekana ko uruhare rwabo mu guteza imbere umutekano n'iterambere ry'ubukungu rudashobora kwirengagizwa kandi ko ruzakomeza gushyigikirwa kugira ngo rugere kuri byinshi."
Uruhare rw’ubufatanye mu mboni z’abakorerabushake
Kuri Eric Bayisenge, umunyamabanga w’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda bukomeje kuba umusingi w’ibyo bagezeho.
Aragira ati: "Ntidushobora kugera ku ntego zacu tudatewe inkunga na Polisi y'u Rwanda. Binyuze mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage no ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, duhabwa umurongo, ubufasha n'amahugurwa adushoboza gusohoza neza inshingano zacu.”
Yvette Uwase, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'urubyiruko rw’abakorerabushake, na we yunze mu rya mugenzi we agira ati: “Polisi idutera inkunga igihe cyose duhuye n'ibibazo mu kazi kacu. Icyo twibandaho cyane ni ugukumira ibyaha, gufasha abatishoboye, gukurikirana amarondo y'abaturage no gushishikariza imiryango kwitabira gahunda z'ubwisungane mu kwivuza.”
Kubaka icyizere n’Ubunyamwuga
Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage rikomeje gushimangira ubushake bw’urubyiruko binyuze mu ivugurura ryubakiye ku buryo bunoze bwo gukorera mu mucyo, amahugurwa, no kugenzura imikorere.
ACP Ruyenzi yabishimangiye agira ati: "Kugeza ubu dufite amakuru y’urubyiruko rw’abakorerabushake muri database bafite imyitwarire iboneye, icyerekezo kandi biteguye kugira uruhare mu guharanira gutura u Rwanda rutagira icyaha. Icyo twibandaho ni ukubashishikariza gutanga amakuru ku gihe no kuba abanyamwuga kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza.”
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwagize uruhare runini mu kurwanya ibyaha, gukumira impanuka, ndetse no gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’ingamba z'igihugu zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, tutibagiwe no mu irushanwa ry'umukino w'amagare ku isi (UCI) riherutse kubera mu Rwanda
Iterambere ry’u Rwanda rirushako kwiyongera bigendanye no kwaguka kw’imijyi, imihanda myinshi, n’ibikorwa rusange, hakenewe n’uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano. Iri shami rirateganya kurushaho kubaka ubushobozi no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu kurushaho kuzuza inshingano zaryo.
Ubukorerabushake mu rubyiruko mu Rwanda bwaragutse buhereye ku bukangurambaga bwo kumenyekanisha ibikorwa mu gihugu hose hagamijwe amahoro no kubazwa inshingano. Intambwe yatewe ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, zishobora kuba umusemburo w’umutekano n’inkingi y’iterambere.
Binyuze mu bikorwa bakora, uru rubyiruko rurimo kugaragaza icyo ubukorerabushake bisobanura, aho Urubyiruko mu Rwanda rutumva ko umutekano wubakwa n'inzego bireba gusa ahubwo ko n'abenegihugu bashobora gutanga umusanzu ufatika mu kurinda ibyagezweho mu bufatanye.
Kinyarwanda
English











