Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burashimira abaturage b’aka karere uruhare rwabo mu bikorwa byo kwicungira umutekano, kuko bimaze kubyara umusaruro mu iterambere ry’umutekano n’amahoro muri aka karere.
Uku kubashimira byabaye kuwa kabiri tariki ya 26 Nyakanga, bibera mu murenge wa Ruhango akagari ka Kivumu, ahari hateraniye abaturage bagera ku 1500, aho bihereye amaso igikorwa cyo kwangiza mu ruhame ibiyobyabwenge n’ibindi bikoresho bitemewe mu Rwanda byafatiwe mu mikwabu yakozwe na Polisi ifatanyije n’abaturage mu gihe cy’umwaka.
Ibyangijwe byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 22.800.000; bikaba birimo udupfunyika 11,160 tw’urumogi, amasashe na za Kaningiri zikoreshwa mu kuroba amafi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza, yavuze ko ibyangijwe byafashwe nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage babarangira aho biherereye n’ababifite.
Yagize ati:” Duteranyirijwe hano no kwangiza ibi biyobyabwenge n’ibi bikoresho bitemewe mu Rwanda, ariko tunishimira ibimaze kugerwaho na komite zo kwicungira umutekano ndetse n’uruhare rwanyu abaturage by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ibyaha”.
Yakomeje agira ati:”Muri iyi mikwabu yose, twashoboye gufata abari bafite uruhare muri ibyo bikorwa byose bitemewe, ibyo tukaba tubikesha ko twabaga dufite amakuru twahawe namwe kandi yizewe, y’aho baherereye n’aho bahishaga ibyangijwe uyu munsi. Umutekano utangirira mu ngo zanyu, mukomereze aho, murushaho guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano.”
Yanababwiye ko kugira uruhare mu kurwanya no gutanga amakuru y’abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abenga inzoga z’inkorano, bizatuma hirindwa amakimbirane yo mu ngo no gukubita no gukomeretsa, dore ko akenshi ibi byaha biterwa n’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
SP Kagenza yasoje ababwira ko kurobesha Kaningiri bigira ingaruka ku musaruro w’amafi, abasaba gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo w’uburobyi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Gakuru Innocent, yasobanuriye abaturage ingaruka amasashe agira ku bidukikije, abibutsa ko kuyagurisha no kuyakoresha mu Rwanda bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.
Yabasabye kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange, no gukomeza kwicungira umutekano barushaho kwitabira amarondo, gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano w’aho batuye, kuko aribyo bizatuma bagera ku majyambere arambye.

Kinyarwanda
English










