Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uruhare rwa Polisi mu mutekano w’impunzi n’ingenzi-Min Mukantabana

Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda, Madam Mukantabana seraphine yashimye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’igihugu mu  gukomeza kwita ku mutekano w’impunzi mu gihugu.

Ibi Minisitiri w’Ibiza, yabitangaje ejo tariki ya 14 Mutarama, mu karere ka Musanze mu muhango, wo  gutangiza ku mugaragaro imyitozo y’iminsi 3, igamije kongerera ubumeyi abakozi bakora mu nzego zitandukanye zishinzwe kwita ku mpunzi.

Iki gikorwa kiswe, “Twitegurire Hamwe” cyabereye mu karere ka Musanze, kikaba cyarateguwe

N’inzego zavuzwe haruguru, kigamije kongerera abari muri iyo myitozo ubumenyi bwo kurushaho kwita ku mpunzi z’uruvunganzoka igihe zaramuka zinjiye mu gihugu.

Aha Minisitiri w’ibiza n’impunzi akaba yagize ati, “U Rwanda rusanzwe rwakira impunzi zivuye mu bihugu by’abaturanyi,  Mu gihe cyose u Rwanda rwasabwe  kwakira impunzi zivuye mu bihugu by’abaturanyi ntabwo rwigeze ruzuyaza, u Rwanda rwarazakiriye ndetse ibi bigomba gukomeza kuko ari umuco mwiza wo gufasha abari mu bibazo nk’iby’ubuhunzi”.

Yakomeje asobanurko uretse nuko iyi myitozo izafasha kwitegura kwita ku mpunzi z’uruvunganzoka, ko ahubwo izanafasha abayikoze kugira ubushobozi bwo guhangana no gucyemura ibibazo bw’abantu bashobora kubura aho bikinga imvura n’izuba bitewe nuko amazu yabo yasenywe n’ibiza.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner General of Police, Emmanuel K. Gasana yavuzeko iyi myitozo iziye igihe, akaba yavuze kandi ko akarere u Rwanda ruhereremo kakomeje kurangwa n’umutekano muke, ibi bikaba byaratumye abantu benshi bahunga imirwano bajya mu bindi bihugu, ndetse bamwe bagata ingo zabo bakajya mu tundi turere muri ibyo bihugu aho intambara itaragera.

Umuyobozi wa Polisi yagize ati, “Ni ngombwa ko inzego zose zirebwa niki kibazo zikomeza gushimangira ingamba zo kwita ku mpunzi zije mu gihugu ari nyinshi, hashyirwa imbara  cyane mu kongerera  ubumenyi abakozi b’inzego zitandukanye ndetse no guhanahana amakuru kugihe,”.

Azam Saber uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda avuga ko iyi mwitozo ari ingirakamaro cyane kuko izasiga abantu biteguye gutabara igihe icyo aricyo cyose havuka ibibazo cy’impunzi nyinshi zinjiye mu gihugu.

Mu gihe k’iminsi 3, abari muri iyi myitozo, bashyiriweho uburyo kuri Stade y’Ubworoherane aho bazajya bahabwa amasomo atandukanye abafasha kunguka ubumenyi bwo kwita ku mpuzi z’uruvunganzoka.