Mukayiranga Daria w’imyaka 35 ukomoka mu karere ka Ruhango Umurenge wa Kinazi, umubyeyi w’abana 2, ni Ambasaderi wa Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, akaba abikora akoresheje uburyo bwo guhamagara kuri Radiyo, ni urugero rwiza rw’umwe mu bakunda kandi bagaharanira uburenganzira bwa bagenzi babo bashobora kuba barenganywa na bamwe m bayobozi b’inzego z’ibanze.
Mukayiranga utunzwe no guhinga no korora, avuga ko akenshi ahamagara akanatanga ibitekerezo mu biganiro bica kuri Radiyo Rwanda, mu birebana no kurwanya no gukumira akarengane n’ibyaha bitandukanye cyane cyane ibya Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro twagiranye, yavuze ko n’abaturanyi be ubu bamaze kumumenya ko aharanira ko mu mudugudu, akagari n’umurenge atuyemo hatagaragaramo akarengane, kandi akabakangurira gukumira no kurwanya ibyaha.
Yaravuze ati:”Aho ntuye, abaturage ndetse n’abandusha imyaka usanga baza kumbaza uko bakemura ibibazo cyangwa amakimbirane ashobora kuba ari mu miryango yabo, ndetse rimwe na rimwe usanga n’abayobozi b’inzego z’ibanze nko ku midugudu mbere yo kugira imyanzuro bafata mu gukemura amakimbirane babanza bakambaza uko babigenza.”
Mukayiranga yavuze ko ikimutera imbaraga mu gukomeza gukora ubu buvugizi no kurwana intambara yo gukumira no kurwanya ibyaha atari uguhabwa ibihembo n’ubundi bufasha, ahubwo ari ukubona hari ibibazo by’abaturage bikemurwa kandi ntibarenganywe ndetse n’ibyaha bikagabanuka mu mudugudu no mu kagari atuyemo.
Yaravuze ati:”Intego yanjye ni ukugira uruhare mu kubaka u Rwanda rukagira abaturage bafite iterambere kandi bishimye, badahura n’akarengane.”
Yavuze ko kugirango atangire kuvuganira abaturage ari uko mu mwaka wa 2007 yagiriwe akarengane na bene wabo n’umugabo we yita “abakomeye “ babifashijwemo na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, ubwo bamwamburaga ubutaka bwari ubwe n’ umugabo we utari uhari muri uwo mwaka, kugeza ubwo bamurandurira imyaka yari irimo.
Yabivuze muri aya magambo:” Batugurishirije umurima tutabizi, ngiye kubona mbona baraje barambwiye ngo umurima ntukiri uwacu, icyo gihe nabasabye ko banyumva, byibura bakareka ngasaruramo imyaka yanjye, ariko byabaye imfabusa kuko batanyumvise bakayirandura.”
Yakomeje avuga ko amaze kurenganywa n’abo bayobozi yashatse igisubizo, bihurirana n’uko cyari igihe cy’Inama y’Umushyikirano, ubwo yigiriye inama yo guhamagarayo akababwira akarengane ke, ari nabwo bamuhaye igisubizo kandi yishimiye.
Yaravuze ati:”Bukeye bwaho mu gitondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango n’abandi bayobozi baje kumva no kureba akarengane kanjye, basanga koko nararenganye, abayobozi babigizemo uruhare baragawa banasabwa kunsaba imbabazi nsubizwa ubutaka bwanjye.”
Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira kurwanya akarengane ngo kuko yahise amenya ko hari igihe abantu barenganywa kubera ubujiji.
Yavuze kandi ko yahisemo kujya ahamagara kuri Radiyo cyane cyane mu biganiro bya Polisi y’u Rwanda nka amabasaderi wayo mu gukumira no kurwanya ibyaha no guhagarika akarengane n’ihohoterwa, kandi akabihera hasi mu miryango no mu midugudu.
Ubu Mukayiranga ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuko usanga ahamagara agatanga ibitecyerezo byubaka umuryango nyarwanda buri gihe iyo hari ikiganiro Polisi y’u Rwanda iri gutanga kuri Radiyo zo mu Rwanda.
Undi ufatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi y’u Rwanda kubera guhamagara atanga inama zatuma aho atuye n’aho akorera mu bamotari hatagaragara ibyaha ni Hategekimana David wo mu karere ka Kicukiro.
Mu kiganiro twagiranye nawe, yaravuze ati:”Jye namenye imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda aho bamfashije kubona moto yanjye nari nibwe, kandi bampaye ubufasha ari uko mbahamagaye gusa, nanjye mpita niyemeza gukorana nabo ngo dukumire kandi turwanye ubujura bwa moto bwagaragaraga hano mu mujyi ndetse n’ibindi byaha.”
Yakomeje avuga ko ubu abona byarabyaye umusaruro kuko bwagabanutse kandi akaba akomeza guhamagara kuri Radiyo zose Polisi y’u Rwanda itangaho ibiganiro.
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha (Community Policing), Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni, yavuze ko ibikorwa by’ubukangurambaga nk’ubu bukorwa na Polisi biba bigamije gukangurira abanyarwanda bose “gushyiraho ingamba zifatika zatuma bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi bikaba bibyara umusaruro kuko bigenda bigabanuka.”
Yakomeje avuga ati:”Aba ba Ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha baradufasha cyane, kuko bakangurira abaturage guhaguruka bakarwanya ibyaha aho batuye n’aho bakorera.”
Yavuze kandi ko abaturage bose bakwiye kuba ba Ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda, bakamenya ko umutekano atari uwa Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo ari uw’abaturage bose.
Kugeza ubu mu Rwanda hari urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 220, ba Ambasaderi ba Polisi barenga 50, n’amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha arenga ibihumbi bibiri.
CSP Muhisoni yavuze ko abantu nka ba Mukayiranga na Hategekimana bakangurira abantu gukumira no kurwanya ibyaha bakoresheje Radiyo barenga 20.
Kinyarwanda
English











