Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha

Mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahawe urubyiruko rw’abakorerabushake yari agamije kurebera hamwe uko barushaho kongera imbaraga mu bufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha no mu iterambere ry’igihugu.

Aya mahugurwa yahawe urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere no mu mirenge yose igize igihugu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu na bo bakazahugura bagenzi babo bari bahagarariye.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w'ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yashimiye uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu iterambere ry’Igihugu no gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Turabashimira uruhare mugaragaza mu gushyigikira umutekano n’iterambere, tubasaba kongera ubukangurambaga mu baturage cyane cyane muri gahunda zigendanye n’iterambere ryabo, mubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa. Turabasaba kubegera mugakorana ku buryo buri munyarwanda wese ava mu bukene akiteza imbere.”

Yabasabye kugaragaza impinduka mu byo bakora bakaba icyitegererezo ku bandi kuko ari byo bizatuma na bo bifuza kubagana bagakorana na bo.

Yagize ati: “Turifuza ko muba umusemburo w’iterambere ry’igihugu mukaba ba bandebereho mu byo mukora byose mukumira ibyaha bitaraba murwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabijeje ubufatanye, kubongerera ubushobozi no kongera umubare w’abakorerabushake ariko bafite indangagaciro, ababwira ko icyizere babafitiye na bo bakomeza kukigirira kandi bakanakigirira n’inzego igihugu cyashyizeho.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, nawe yashimiye ubushake n’umuhate urubyiruko rw’abakorerabushake bagaragaza haba mu iterambere ry’igihugu ndetse no gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Uruhare rwanyu ruragaragara kandi turarushima, umurimo w’ubukorerabushake mwiyemeje ni uw’agaciro kuko n’amahanga aza kutwigiraho ashaka kumenya uruhare rwanyu mu iterambere ry’Igihugu no kurwanya ibyaha. Ibyo mukora rero ni byiza ni nayo mpamvu natwe tuzakomeza kubashyigikira by’umwihariko tukaba twarashyizeho ibiro biduhuza namwe umunsi ku wundi.”

Yababwiye ko aribo Rwanda rw’ejo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ko ntaho bahejwe kuko  bazavamo abayobozi b’ejo hazaza heza h’u Rwanda bityo ko igihugu nikibahamagara bazitaba kandi bakitaba bazindutse kuko  kibitezeho byinshi byiza cyane ko bagaragaje ko bashoboye hashingiwe ku ruhare bagaragaje mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

DCG Ujeneza yababwiye ko kugira ngo bagere kubyo biyemeje bagomba kugira intego mu byo bakora no kwitanga.

Yagize ati: “Kwitanga si ibya none kandi bizahoraho kuko dufite n’urugero rwiza rw’abitanze bakabohora igihugu, duharanire kubaka igihugu cyiza kandi kibereye abanyarwanda ndetse n’abagisura ku buryo bumva basusurutse kandi batekanye, dukorere igihugu buri wese ku isi yumva yakwifuza kugeramo. Buri munyarwanda wese tumutoze kuba ijisho rya mugenzi we kuko nta wirebera hose.”

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Bayisenge Eric, yashimiye amahugurwa bahawe avuga ko ikintu cy’ibanze basabwa ari ukwibwiriza gukora batarinze kubisabwa kuko ari byo bizabafasha kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.