Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahawe umukoro wo kuba umusemburo w’impinduka

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yashishikarije abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) guharanira kugeza umuryango nyarwanda ku mpinduka wifuza.

Ni mu butumwa yagejeje ku bahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’uturere, kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yabasabye kwiha icyerekezo kizima mu gushyira mu bikorwa gahunda z’umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: "Mugire ingamba zifatika mu bikorwa by’ubukorerabushake kandi muterwe ishema no gutanga umusanzu ku mutekano w’igihugu, mwirinda kugaragara mu cyaha icyo ari cyo cyose ahubwo muze mu b’imbere mu gukumira ibyaha."

Yongeyeho ati: "Ntabwo icy’ingenzi ari ukugira umubare munini w’urubyiruko rw’abakorerabushake ahubwo ni umusaruro uva mu bikorwa byanyu byo gukumira no guhangana n’ibiza, ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha no kugira imyumvire imwe kandi iboneye ku gushyira mu bikorwa gahunda z’umutekano n’iterambere ry’igihugu. "

Yabibukije kurangwa n’igenamigambi ryiza, guhanga udushya, guhuza ibikorwa, ubufatanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’izindi nzego, guhana amakuru n’itumanaho nk’igisubizo cy’ibibazo bibangamira abaturage.

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 1.5 mu gihugu hose, bakora ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo kubaka no gusana amazu y’imiryango itishoboye, imihanda, uturima tw’igikoni, gutera ibiti no gutera inkunga mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.