Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’umurenge wa Shingiro rwafashe ingamba zo kubumbatira umutekano

Abasore n’inkumi bagera kuri 40 bahagarariye abandi mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri bahuriye hamwe bigira hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo bihaye yo kwiteza imbere no kubumbatira umutekano aho batuye.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Iyakaremye Aimable n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) mu karere ka Musanze Assistant Inspector of Police (AIP) Sylvestre Kagurusu.

AIP Kagurusu yasabye uru rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bituma uwabinyweye yishora mu bindi byaha birimo gukubita no kukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubujura n’ibindi byaha bitandukanye.

Yabasabye ko bahora babwira bagenzi babo bayobora nabo kubyirinda ahubwo bagatungira agatoki hakiri kare Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano abishora mu bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano aho batuye.

Iyakaremye Aimable yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama nziza idahwema kugira urubyiruko aho yagize ati:” urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu iyo rwigishijwe indangagaciro no gukunda igihugu hakiri kare, nibwo usanga igihugu gitekanye, izi nyigisho rero ni ingirakamaro kuko urubyiruko rumenya uruhare rwarwo mu kubumbatira amahoro n’umutekano n’iterambere ry’igihugu”.

Iyakaremye yasabye uru rubyiruko kwima amatwi abantu bashobora kubashyiramo ibitekerezo bibi, ahubwo bakibanda ku gushaka icyabateza imbere, barushaho gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo kwitabira umuganda, kurwanya nyakatsi, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.

Yabasabye kandi ko batanga umusanzu wabo mu kumenya imiryango ibana mu makimbirane, bakayigira inama bakareka amakimbirane amazi atararenga inkombe.

Nyuma y’iyi nama, urubyiruko rwiyemeje ko rugiye gusaba bagenzi babo bahagarariye bakamenya abo baturanye bakoresha cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, hagamijwe kubikumira no kubirwanya.

Umwe muri urwo rubyiruko Munyaneza Cyprien akaba yaragize ati:” Niba dushaka gutera imbere twe ubwacu n’igihugu cyacu muri rusange, tugomba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano kandi tukabishishikariza na bagenzi bacu”.