Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwo muri Nyabihu rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rugera 200 rwo mu murenge wa Jenda, ho mu karere ka Nyabihu ku itariki 2 Kanama rwaganirijwe na Polisi y’u Rwanda ku icuruzwa ry’abantu.

Rwahuguwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere.

Yavuze ko abakora iki cyaha bashuka abo bashaka kujyana ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri meza mu mahanga.

AIP Muhorakeye yabwiye urwo rubyiruko ati:  "Iyo babagejejeyo babakoresha imirimo ivunanye kandi y’agahato nta gihembo . Bamwe muri bo barababaga bakabavanamo zimwe mu ngingo z’umubiri bakazigurisha, abandi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni  nk’ubusambanyi."

Yakomeje ababwira ati:"Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane, ahubwo muzabimenyeshe abavandimwe banyu cyangwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo hasuzumwe niba atari ugamije kujya kubacuruza."

Ingingo ya 250 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko 'Icuruzwa ry’abantu’ ari  ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.

AIP Muhorakeye yasabye  kandi urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi; kandi rukagira uruhare  mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo rutanga  amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababikwirakwiza.