Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwo mu Ntara y’i Burasirazuba rwasabwe kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye

Urubyiruko rugera kuri 400 ruhagarariye urundi mu Ntara y’i Burasirazuba rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku iterambere n’umutekano birambye.

Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye ku itariki 18 z’uku Kwezi n’Umuyobozi w’iyi Ntara, Judith Kazaire. Iyo nama yabereye mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza.Yitabiriwe n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye urwo rubyiruko guharanira buri gihe icyarushaho guteza imbere igihugu, ndetse n’icyatuma gikomeza kurangwamo ituze, amahoro n’umutekano.

Yababwiye ati,"Muri imbaraga n’amaboko by’igihugu. Murasabwa kugiteza imbere mukoresheje ubwenge n’imbaraga byanyu; muzirikana ko umutekano ari ishingiro ry’ibyo kimaze kugeraho n’ahazaza hacyo. Uruhare rwanyu mu gukumira icyawuhungabanya rurakenewe."

Guverineri Kazaire yagize kandi ati,"Mukwiriye kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye aho mutuye n’aho mugenda. Mujye kandi mukangurira abo mu miryango yanyu n’abaturanyi banyu kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze. Ntimukibagirwe kandi kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta z’iterambere zirimo gutangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Mu kiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko rwaturutse hirya no hino muri iyi Ntara, ACP Rutaganira yarusabye gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose; bababwira ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.

Yababwiye ati,"Bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Igihe cyose muganira na bagenzi banyu mujye mubabwira ko kubinywa ari icyaha; kandi ko bitera ubinywa uburwayi butandukanye.

ACP Rutaganira yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Iyo inzego z’umutekano zimenye ko hari ikintu gishobora kuwuhungabanya kirimo gutegurwa, zifatanya kugikumira. Mu bukangurambaga bwanyu mujye mwibutsa ko gukumira no kurwanya ibyaha bisaba ubufatanye bwa buri wese ."

Yasoje ijambo rye asaba urwo rubyiruko kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose.