Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kabatwa rwakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu, rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu  kubirwanya.

Ubu butumwa rwabuherewe mu nama yahuje bamwe muri rwo bagera ku 150 n’umutahira w’akarere ka Nyabihu, Bakunduseruye Jacqueline, ku itariki 18 Werurwe.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Gihorwe, yitabiriwe na Assistant Inspector of Police (AIP), Marie Goreth Uwizera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi no gukumira ibyaha muri aka karere.

Bakunduseruye yagize ati:" Nta cyizere cy’ejo hazaza heza ku muntu unywa ibiyobyabwenge. Ibiyobyabwenge bikoresha umuntu ibyo atakabaye akora atabinyoye.  Imbere hanyu ni heza, imiryango yanyu, ndetse n’igihugu muri rusange, bibatezeho byinshi. Mukwiye rero kwirinda ikintu cyose gishobora kurogoya ahazaza hanyu heza".

AIP Uwizera yabwiye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge, birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bituma bamwe muri rwo bishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yarubwiye kandi  ko uwabinyoye akora ibyaha, birimo, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzererezi ndetse n’ubwomanzi.

Yarukanguriye kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange, rutanga amakuru ku gihe ku bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Bakunduseruye yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama kandi asaba urwo rubyiruko kuzazishyira mu bikorwa.