Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, ku itariki 26 Nzeri yagiranye inama n’urubyiruko rwo mu murenge wa Muhororo rugera kuri 343 ibasobanurira isano iri hagati y’isuku n’umutekano, kandi ibasaba kurangwa na yo no kuyitoza abandi.
Ibi rwabikanguriwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Harerimana Adrien, n’Umuhuzabikorwa ku rwego ry’uyu murenge (Muhororo) w’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano, Habimana Fabien.
Mu butumwa yagejeje kuri urwo rubyiruko, IP Minani yarubwiye ati:"Isuku ni isoko y’ubuzima buzira umuze. Uburwayi ni imbogamizi ku iterambere n’amahoro mu murwango mu buryo burambye."
Yakomeje agira ati:"Butera inzara n’ubukene mu muryango kubera ubushobozi bugenda mu kuvuza urwaye. Murasabwa rero kurangwa n’isuku ku mubiri, aho mukorera imirimo itandukanye, aho mugenda, ndetse n’isuku y’ibinyobwa n’ibiribwa, kandi mubitoze abandi."
Yabasabye kandi kutishora mu biyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga zo mu masashe nka Chief Waragi, Kitoko, n’izindi, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.
Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, IP Minani yabwiye urwo rubyiruko ko bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye no gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukubita no gukomeretsa, kandi yongeraho ko ubifatanwe afungwa ndetse agacibwa ihazabu.
Yasoje abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, no kugira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Mu ijambo rye, Harerimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye urwo rubyiruko, kandi arusaba kuzikurikiza.
Yagize ati:"Muri amaboko y’igihugu. Mukwiriye gukoresha imbaraga n’ubwenge byanyu mu kugiteza imbere; mugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, wo nkingi ya mwamba y’iterambere rirambye."
Habimana yakanguriye urwo rubyiruko rugenzi rwe kuba abanyamuryago b’Ihuriro abereye Umuhuzabikorwa mu murenge wa Muhororo, kandi abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.
Kinyarwanda
English










