Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, ku gicamunsi cyo ku wa 9 Mutarama 2016,ku bufatanye n’urubyiruko rw’itorero rya ADEPR Ngororero rugera kuri 300, yakoze urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu aho rwasabwe kujya ruha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora kugira ngo bahanwe, naho abarikorewe bahabwe ubufasha .
Nyuma y’urugendo rwavuye kuri Paruwasi ya ADEPR Ngororero rwashorejwe ku kibuga cy’ahahoze isoko rya Ngororero, Inspector of Police (IP) Alexandre Minani,ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, yabasobanuriye ko ihohoterwa irishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kumuhoza ku nkeke, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.
Yabibabwiye agira ati:"Kera abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku mbaraga cyangwa ko umugabo yamukubise. Kubera ubukangurambaga, ubu n’abagabo bahohotewe n’abagore babo barabivuga. Ibyiciro by’abantu byose bisigaye bizi uburenganzira bwabyo ariko na none na bake bagiceceka ihohoterwa bakorewe cyangwa uwarikoze bakwiye kujya babivuga."
Yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri mu bitera ababinyoye gukora bene ibyo byaha by’ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Ku icuruzwa ry’abantu, IP Minani yababwiye ati:" Abakora bene ubwo bucuruzi bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha akazi mu bihugu by’amahanga cyangwa bakabashakirayo amashuri meza ."
Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.
Avuga ku ruhare rwabo mu kurwana no gukumira iki cyaha, IP Minani yabwiye abo bagize uru rubyiruko ati:"Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu, mujye murukangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe mumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, mugahita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."
Pasiteri Mutabazi J Pierre ,umuyobozi wa Paruwasi Ngororero mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bukangurambaga n’ubumenyi bavanye mu biganiro yabahaye, avugako urubyiruko rwa ADEPR nk’urundi rubyiruko, narwo ruba rukeneye kumenya ibibazo byugarije urubyiruko n’uko babyirinda kandi narwo rukigishwa ibirufitiye akamaro n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:” Nyuma y’ubumenyi baba bakuye hano, bagiye kubusangiza bagenzi babo kandi bazagira umwete wo kuba bamwe mu barwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu ribibasiye kandi twijeje umusanzu ufatika mu kurwanya ibi byaha .”
Umwe mubari bitabiriye urugendo witwa Cyprien Nsengiyaremye yagize ati:" "Uru rugendo rutumye ndushaho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo . Uretse kuryirinda, igihe cyose nzamenya uwarikoze cyangwa uwarikorewe ariko bigacecekwa, nzajya mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."
Yagiriye inama abandi baturage yo kudahishira abakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze.
Kinyarwanda
English











