Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwakanguriwe gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu

Ku cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera n’ubuyobozi bw’aka karere  baganirije abayobozi ba komite z’urubyiruko ku icuruzwa ry’abantu no kwicungira umutekano.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere muri ibi biganiro Nsengiyumva Jean de la Criox ushinzwe urubyiruko umuco na siporo, yasabye abari aho kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyagusha urubyiruko mu icuruzwa ry’abantu, bakanakangurira buri wese kumenya amayeri abashaka kubagusha muri icyo cyaha bakoresha.

Yagize ati ‘’Abacuruza abantu babashuka ko bagiye kubashakira akazi mu bihugu byo hanze cyangwa bakababwira ko bazabashakira amashuri hanze, abaterankunga n’ibindi, murasabwa rero kumenya ibi byose kandi mukabishishikariza urubyiruko bagenzi banyu muhagarariye’’.

Nsengiyumva yasabye uru rubyiruko gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu buvuzi, guteza imbere imibereho yabo bafata indyo yuzuye, no kurwanya ababashora mu bikorwa bibi.

Umupolisi ushinzwe ushizwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage muri aka karere Assistant inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza yababwiye ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo kihangayikishije Isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, ikaba ariyo  mpamvu u Rwanda rwahagurikiye iki cyaha ndengamipaka

Kuri iyi ngingo yarababwiye ati:”Buri mwaka abantu cyane cyane abagore n’abakobwa bambutswa imipaka bakajyanwa mu bindi bihugu, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri, bagerayo bakisanga ibyo babasezeranyije ataribyo barimo, ahubwo barashowe mu buraya cyangwa bakoreshwa imirimo y’agahato, bakamburwa uburenganzira bwabo, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, bikabaviramo urupfu.”

AIP Nshimiyumukiza yasabye urubyiruko guhagurukira rimwebakarwanya icuruzwa ry’abantu, anabasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha,  kandi bagakomeza gukora cyane ngo biteze imbere banateze imbere igihugu.