Abasore n’inkumi 382 bahagarariye abandi baturutse mu ntara zose z’igihugu bari mu mahugurwa y’iminsi 10 ku kwihutisha iterambere no kubumbatira umutekano, ayo mahugurwa akaba ari kubera mu kigo cy’amahoro n’imiyoborere cya Nkumba mu karere ka Burera.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye uru rubyiruko kuba umusingi w’iterambere no kugumya kubumbatira umutekano aho bakorera n’aho batuye, abasaba guteza imbere urubyiruko bahagarariye babakangurira kwivana mu bukene.
Minisitiri Kaboneka akaba yasabye uru rubyiruko guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi ndetse anarukangurira gukomeza uruhare rwarwo mu kubungabunga ubusugire bw’igihugu no kurinda umutekano wacyo.
Muri uwo muhango, umuyobozi wungirije w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Tonny Kuramba yasabye uru rubyiruko kuzashishikariza abo bahagarariye kwirinda no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Yakomeje avuga ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ari urubyiruko kuko usanga abafatirwa muri ibyo byaha baba bari hagati y’imyaka 18 na 35, naho 90% mu bakorerwa ihohoterwa aba ari igitsina gore kuko imibare ibigaragaza.
ACP Kuramba yabwiye uru rubyiruko gufatanya na Polisi n’izindi nzego bireba kurwanya icuruzwa ry’abantu, ababwira ko abakunze gushorwa muri ibi bikorwa ari urubyiruko ruba rukirangiza amashuri yisumbuye barubeshya ko bagiye kuruha akazi maze bakabashora muri izo ngeso mbi. Yasabye urubyiruko kuzabwira abo bahagarariye kwitonda bagashishoza abagiye kubaha akazi ndetse bakabibwira ababyeyi babo cyangwa abandi babarera kugira ngo habeho gufatanya kurwanya abo banyabyaha.
Mukobwa Justine, Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda uhagarariye urubyiruko yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko azatuma bumva kimwe bakanasobanukirwa gahunda z’abagize inteko z’urubyiruko bityo bakazishyira mu bikorwa neza, kandi bakaba bazahakura icyerekezo kimwe cyo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











