Ubwo kuwa kane tariki ya 15 Kamena yahuraga urubyiruko ruyoboye abandi mu mirenge itandukanye y'intara y'Amajyaruguru aho ruteraniye mu nzu mberabyombi ya Fatima iri mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yasabye uru rubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha ibikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yahamagariye uru rubyiruko kuba maso kuko hari abashobora kuza babaha ibyizere by’ibinyoma bagamije kubashora mu bucuruzi bw’abantu.
Yarababwiye ati:”N’ubwo mu Rwanda ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bitarahagaragara cyane, mumenye ko ari kimwe mu byaha bikomeye bihungabanya uburenganzira bwa muntu, akaba ariyo mpamvu dukwiye guhagurukira rimwe tukarirwanya”.
Yakomeje ababwira ati:”Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga, babagezzayo bakabambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi”.
ACP Mutezintare yasabye uru rubyiruko kugira uruhare runini mu kurwanya icuruzwa ry’abantu agira ati: "Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu, mujye mubakangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bajye bahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."
Yasabye uru rubyiruko kandi kwirinda ibiyobyabwenge avuga ati:”Muri iyi ntara haracyagaragara bamwe mu rubyiruko bakishora mu biyobyabwenge,usanga hari abacuruza ndetse bakanywa urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe. Abo ni abo kuganirizwa bakava muri ibi bikorwa.”
ACP Mutezintare yabwiye uru rubyiruko ko biyobyabwenge bishobora kubaganisha mu myitwarire mibi nko gutwara inda zidateganyijwe,ubujura,urugomo bikaba kandi byanatuma bacikiriza amashuri, ababwira ko badakwiye kwangiza ejo hazaza heza habo n’ah’igihugu, kuko abenshi mu rubyiruko babyishoramo usanga aribo batagera ku intego zabo.
Kinyarwanda
English











