Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’abakorerabushake ( Rwanda youth Volunteers Organisation) rwiyemeje gukomeza kuba umusemburo w’umutekano

Mu kiganiro cyahuje abanyamuryango b’umuryango w’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake (Rwanda Youth       Volunteers Organization) biga mu ishuri rikuru ry’abadivantisiti  ryo muri Afurika yo hagati (AUCA) na Polisi y’u Rwanda aba banyamuryango, bavuze ko umuryango wabo ufite gahunda yo kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano bitabira ibikorwa bya Leta birimo umuganda rusange, gufasha abatishoboye ariko bashyira imbere cyane cyane umutekano.

Uru rubyiruko rwavuze ko mu gushyira mu bikorwa intego zabo, mu minsi ishiza bagabiye inka umukecuru  wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utuye mu murenge wa Ndera, banasura abanyarwanda baturutse muri Tanzaniya ndetse bakaba baragiye bafatanya n’abandi banyanyarwanda mu bikorwa by’umuganda rusange.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) Chief Inspector of Police (CIP), Kabandana Claude yashimiye ubuyobozi bw’uyu muryango kuri gahunda nziza bafite yo gufasha urubyiruko n’umuryango nyarwanda guhinduka no kwirinda ibiyobyabwenge barushaho kugira imyumvire,myiza n’indanga gaciro za kirazira.

Yabibukije ko nta kintu na kimwe gishobora kugerwaho igihe nta mutekano uhari,  bityo abasaba gukomeza kubumbatira umutekano ndetse no gukumira ibyaha .

CIP kabandana yakomeje arusobanurira uburyo Polisi ikorana n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano kugirango irinde, ikumire, ijijure muri gahunda ya community Policing.

Yabasabye ko bagomba kwirinda amacakubiri ahubwo ko bagomba gukorera hamwe bitandukanya n’umuntu uwo ariwe wese wabashora mubikorwa bibi biganisha igihugu mu mage.Yababwiye ko bagomba kwitabira ikorana buhanga  kugirango bagendane n’umuvuduko n’iterambere u Rwanda rugezeho.

Yasoje yizeza  urwo rubyiruko ko  Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya narwo mu bikorwa byose biteza igihugu imbere harimo no gushakira hamwe umutekano ku bufatanye  n’izindi nzego bireba, rukirinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge ahubwo bakarushaho kurinda ibikorwa remezo.