Urubyiruko rugize ihuriro ry’abize n’abiga muri za kaminuza, barasabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kubumbatira umutekano, gukunda igihugu n’iterambere.
Ibi byasabwe abagera kuri 300, bayobora bagenzi babo biga ndetse n’abize muri za kaminuza n’andi mashuri makuru, mu nama yabereye mu ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali (KIM) ku itariki ya 23 Gicurasi 2015.
Mu kiganiro bagejejweho na SSP Teddy Ruyenzi, akaba ari umuyobozi w’ishami ryerekeranye n’ibya politiki no kwimakaza uburere mboneragihugu, mu ishami rya community policing muri Polisi y’u Rwanda, yabasobanuriye byinshi abanyarwanda bakoze, bitangira igihugu byerekeranye no kubohora u Rwanda no gukunda igihugu.
Yababwiye ko ibi ari bimwe mu byatumye igihugu cyacu kigera aho kigeze ubu, haba mu birebana no kugira umutekano usesuye ndetse n’iterambere u Rwanda rugezeho. Yakomeje asaba urwo rubyiruko kugira uruhare muri iryo terambere no gukomeza gusigasira amahoro n’umutekano w’igihugu cyacu ndetse bakanagira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye byaba iby’icuruzwa ry’abantu rigenda rigaragara, kurwanya ruswa n’ibindi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’urwo rubyiruko rw’abize n’abiga muri za kaminuza n’andi mashuri makuru, Geoffrey Kagame, yavuze ko bishyize hamwe kugira ngo nabo bagire uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu cyacu nyuma y’uko bahuriye mu itorero ryabo mu kigo cya Nkumba mu minsi yashize.
Yakomeje avuga ko uretse kuba bariyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kwibungabungira umutekano, bafashe n’ingamba mu zindi gahunda z’iterambere ry’igihugu no gufasha abatishoboye.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, akaba nawe ari mu batanze ikiganiro, Norbert Shyerezo, yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’indangagaciro zirimo kwigirira icyizere no kwigira hagamijwe kwihangira imirimo no guteza imbere igihugu cyabo.
Kinyarwanda
English











